Umusirikare w’u Rwanda yiciwe muri Repubulika ya Centrafrica

0
1213
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umusirikare w’u Rwanda wari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrica , yaguye mu gitero bagabweho n’inyeshyamba za R 3 zinakomeretsa abandi babiri [ bo mu bindi bihugu ) .

Ni igitero izo ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zagabweho ku wa mbere tariki ya 13 Nyakanga , nk’uko byatangajwe n’Ubutumwa bwo kugarura kubungabunga Amahoro muri Repubulika ya Centrafrica ( Minusca ).

Ubutumwa Minusca yanyujije ku rukuta rwayo rwa Facebook buragira buti : ” Minusca yamaganye yivuye inyuma urupfu rw’umusirikare w’u Rwanda wari mu butumwa bw’amahoro , nyuma y’igitero cyo ku wa mbere cyagabwe na 3 R ( Inyeshyamba za Général Abass Sidiki ) mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Repubulika Centrafrica .

Abandi basirikare bari mu butumwa bwo kugarura amahoro na bo barakomeretse . AFP ivuga ko Minusca yavuze ko kiriya gitero cyaguyemo umusirikare w’u Rwanda gishimangira uburyo Inyeshyamba za R 3 ( Retour , Réclamation et Réhabilitation ) zikomeje kwica nkana amasezerano ya APPR – RCA yasinywe hagati ya Repubulika ya Centrafrica n’imitwe 14 y’inyeshyamba zibarizwa ku butaka bwayo , muri Gashyantare 2019.

Mu ntangiriro za Kamena , umuyobozi wa 3R , Sidiki Abass , yatangaje ko ahagaritse kubahiriza ayo masezerano , bituma Minusca ihita ishyira Operasiyo ya gisirikare mu Burengerazuba bwa Repubulika ya Centrafrica mu rwego rwo kugira ngo R 3 itaguka .

Minusca yahamagariye amahanga iyamenyesha ko ” Ibitero byibasira ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro bigomba kugirwa icyaha cy’intambara mategeko Mpuzamahanga ” .

Agace ka Gedze umusirikare w’u Rwanda yiciwemo , mu mpera Kamena Inyeshyamba za R 3 zari zakiciyemo abasirikare babiri ba Leta ya Repubulika ya Centrafrica , kakaba gaherereye muri Komini yitwa Besson .

Aka gace gaherereye mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’igihugu kari mu two ziriya nyeshyamba ziri mu zikomeye cyane muri Repubulika ya Centrafrica zagize ibirindiro .


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here