Umusore yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru kubera guterera ivi mu myigaragambyo

0
440
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umusore wo muri Nigeria uzwi ku izina rya Demola yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru kubera guterera ivi mu myigaragambyo yo kwamagana itsinda ryigenga ry’abapolisi rishinzwe kurandura ubujura (SARS) bakoreraga mu mujyi wa Lagos akambika impeta umukunzi we.

Uyu musore n’umukunzi we bari bifatanyije n’abanya Nigeria benshi mu kwamagana iri tsinda ryigenga ry’abapolisi rishinzwe kurandura ubujura (SARS) rikomeje gushinjwa gufunga abantu mu buryo budakurikije amategeko,iyicarubozo no kwica abantu muri Nigeria.

ri kumwe n’inshuti ze,Demola,yateye ivi mu muhanda ubwo iyi myigaragambyo yari irimbanyije asaba umukunzi we kumubera umugore undi nawe aarabimwemerera.

Inyuma y’abo hari uwari ufite icyapa cyanditseho ko bifuza kwambika impeta abakobwa bose bitabiriye iyi myigaragambyo.

Uyu musore akimara kubona igisubizo cyiza yanditse kuri Twitter ati “Nasabye urukundo rw’ubuzima bwanjye ko yambera umugore arambwira ngo “yego”.Inshuti zanjye zari kumwe nanjye ziranshimira… #SarsMustGoNow.”

Umwe mu bakunze uyu mwanzuro w’uyu musore yamwandikiye ati “Nabonye ibi biba.Nari mbizi ko hari umuntu uraterera ivi mu myigaragambyo.Turashimira iyi myigaragambyo ku ruhande rumwe kuko izafasha bamwe guhura n’abagore babo bo mu gihe kizaza.Bazabwira abana babo ko bahuye mu myigaragambyo yahinduye ubuzima bwanyu buba bwiza.”

Undi yagize ati “Abana banyu bazavukira muri Nigeria nziza.”


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here