Umusore yatereye ivi imbere y’inyamaswa mu ishyamba kubera ingaruka za coronavirus

0
570
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu gihe abenshi batumira inshuti n’imiryango bagiye gutera ivi, hakabaho ibirori ubu si ko bikimeze kuko benshi bari kubikora bihishe cyangwa bakabikora nta muntu uhari kuko bitemewe guhurira hamwe kwabantu benshi mu rwego rwokwirinda icyorezo cya covid-19. Umusore wo muru Uganda we yatereye ivi mu parike (park) imbere ya za musumbashyamba(Giraffes).

yatereye ivi imbere ya musumbashyamba

Gafotozi ukomeye muri Uganda witwa Makoma Nation utwara ba mukerarugendo muri iki gihugu yatunguye umukunzi we arapfukama ashyira ivi hasi niko kumusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera.

Ushinzwe umutekano wari imbere y’aba bombi ndetse n’utu dusumbashyamba nibo babonye ibirori ndetse nta gushidikanya ko babakomeye amashyi.

Muri iyi foto yakwirakwiriye cyane kuri Twitter,uyu musore yagaragaye ari kwambika impeta uyu mukunzi we imbere y’uyu mugabo ushinzwe umutekano wari ufite imbunda n’utu dusumbashyamba.

Uyu mukobwa wambitswe impeta n’uyu gafotozi yitwa Ronah Asiimwe, asanzwe afite iduka ryitwa Urban Rolex Booth riherereye I Mbarara mu Burengerazuba bwa Uganda ndetse ngo yize muri kaminuza ya Makelele.

Ronah Asiimwe yagize ati ‘Twagiye muri pariki dufite gahunda yo kwifotoza gusa iby’impeta ntabwo byarimo.Kwari ukwifotoza gusa niyo mpamvu twagiye twembi gusa.

Aba bombi batembereye muri pariki ya Queen Elizabeth no mu ishyamba rya Kibaale bagirana ibihe byiza byavuyemo no kwambikana impeta.

Makoma yavuze ko byamutwaye ibyumweru 2 ategura uko azatungura umukunzi we.Yavuze ko yavuganye n’umurinzi wa pariki ndetse na gafotozi ngo bari bazi gahunda ihari.Yavuze ko yari yifuje gutungurira umukunzi we imbere y’udusumbashyamba abigeraho.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here