Umusozi mu Buhinde wajyaga ugaragara rimwe mu myaka 10 ubu noneho urikuboneka kubera coronavirusi.

0
997
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu Buhinde kubera coronavirusi, byatumye umwe mu misozi miremire ku isi,utangira kugaragarira kure muri kilometero zisaga 160 ibi bikaba bitajyaga bibaho mu minsi yashize. bitewe n’uko ubu ngo ikirere kimeze neza byatumye uyu musozi wa himalaya wihishura. Uyu musozi byashobokaga ko abawutuye kure ho kilometero 160 bawubona nka nyuma y’imyaka 10 (decade mu rurimi rw’icyongereza).

Himalayan ni umwe mu misozi y’uruhererekane kandi miremire ukaba mu ya mbere ku isi dore ko ufite ibirometero 2400km by’uburebure, ukaba ukora ku bihugu bitandatu by’ Aziya ari byo Ubuhinde, Afuganisitani, Pakisitani, Ubushinwa, Nepali, Burutaniya (Bhutan).

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru CNN international, cyatangaje ko bidasanzwe kubona umusozi himalayan ugaragara ku buryo n’umuntu uri kure yawo abasha kuwubona, doreko bamwe mu batuye mu mujyi wa jalandhar mu majyaruguru y’Ubuhinde, mu ntara ya punjab, mu gace kahoze gatuwe n’abitwa Devi Talab mu bahindu, bagaragaje amafoto bafotoye uyu musozi wa himalayan ibihu byatangiye kuwuvaho.

Ubusanzwe uyu musozi wabaga ukikijwe n’ibihu byinshi, ndetse n’uburyo uteyemo byatumaga bitorohera bano baturage bahaturiye kubasha kuwubona ariko ngo kubera coronavirusi n’ingamba zafashwe n’Ubuhinde mu kwirinda kino cyorezo harimo gufunga ibikorwa bimwe mu bihumanya ikirere ngo byatumye abatuye kano gace bishimira kuboneka kwa himalayan.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here