Umutanzaniya ucukura amabuye y’agaciro yongeye kuvumbura ibuye ry’agaciro rihagaze miliyari ebyiri .

0
188
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umucukuzi w’amabuye y’agaciro uciriritse w’Umutanzaniya yaryamye ari umutindi abyuka ari umuherwe utunze za miliyari muri Kamena kubera kugurisha amabuye y’agaciro ka miliyoni 3.4 z’amadolari .

Amata yabyaye y’amavuta kuko uyu mugabo yingeye gutahura irindi buye ry’agaciro rifite ibiro 6.3 .Ubu bukaba ari ubuvumbuzi bwa gatatu Bwana Saniniu Laizer akoze.Iri buye yarigurishije akayabo k’amadolari miliyoni 2 zikaba zisaga amanyarwanda miliyari 1.6

Ibuye ry’agaciro ryo mu bwoko bwa Tanzanite risangwa gusa mu majyaruguru ya Tanzaniya ribuka ryifashishwa mu ugukora imirimbo ihenze.

Ni rimwe mu mabuye y’imbonekarimwe ku isi ndetse bivugwa ko mu myaka makumya abiri rizaba ryarashize ku isi.

Bwana Laizer yabwiye bagenzi be ko bakwiye gukorana na Leta nabo bakaba babasha kwigizaho ubu butunzi ntagereranywa.Avuga ko iyo ugurishije ibuye nk’iri kuri Leta haba habayeho umucyo kuko nta nzira z’ubusamo zibaho.

Kuri ubu Liazer avuga ko afite umushinga wo kubaka ishuri n’ikigo nderabuzima aho atuye muri Simanjiro.Avuga kandi ko ibi bitangaza byamugwiririye butazahindura ko asanzwe yimereye dore ko ngo azakomeza korora inka ze zigera ku bihumbi bibiri.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here