Umuti SAB-185 wa coronavirusi ukoze mu maraso y’inka wamaze kuboneka

0
341
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Kompanyi y’imiti iherereye mu Majyepfo ya Dakota,intara yo muri Leta Zunze Ubumwe yatangaje ko igiye gutangira gusuzuma ku bantu umuti w’icyorezo cya Covid-19 ukozwe mu maraso (plasma)y’inka.

Izi si inka zisanzwe ahubwo ni izatewe amaraso y’abantu noneho zigakora muri zo ubwirinzi burwanya coronavirusi .Icyo bita antibodies kirwanya indwara kiri muri izi nka ni cyo bazakoramo iyi miti ya coronavirusi.

Nubwo iri gerageza rizatangira ukwezi gutaha ,ntabwo iyi kompanyi iratagaza umubare w’abantu bazageragerezwaho uyu muti.

Kugira ngo uyu muti ukorwe ,SAB yafashe uturemangingo fatizo turi mu ruhu rw’inka maze rukuramo utunyangingo turwanya indwara mu nka zisimbuzwa utw’abantu muri laboratwari.Ibi birangiye abashakashatsi bateyemo agace ka virusi katanduza indwara maze izi nka zitangira gukora ubwirinzi bwa coronavirusi.

Uyu muti waje kwitwa SAB-185 ntibaramenya niba ukiza ,ukumira coronavirusi cyangwa ubikora byombi.

Indi kompanyi nayo ikora iby’imiti iherutse ko iherutse gukora uburyo nkubwo ariko yo yifashisha imbeba dore ko uturemangingo fatizo twazo dufite imiterere ijya kumera nk’iyutw’umuntu.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here