Umuvugizi wa Rayon Sport Jean Paul Nkurunziza yeguye nyuma yuko Perezida wa rayon sport nawe yegujwe

0
157
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Muri iki mu ikipe ya rayon sport harimo ibibazo bitandukanye kuri ubu umuvugizi wayo Jean Paul Nkurunziza nawe yeguye.

Hashize iminsi Rayon Sports ivugwamo ibibazo bitandukanye birimo n’amikoro make yatumye abakinnyi badahembwa, ariko by’umwihariko ibibazo by’ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n’abahoze bayobora iyi kipe mu myaka ishize.

Muntangiriro za kino cyumweru tariki 25 Gicurasi 2020, ni bwo hasohotse ibaruwa yeguza Sadate Munyakazi ku mwanya wa Perezida wa Rayon Sports na Komite yose bayoboranaga.

Sadate utari umaze igihe kinini ku buyobozi yasezerewe nyuma y’ubwumvikane buke  hagati ye ndetse n’abayoboye umuryango Rayon sports, bamweguje bavuga  ko yatowe mu buryo bunyuranyije n’ihame ry’umuryango wa Rayon sports.

Ibi byaje  bije bikurikira ibaruwa Munyakazi yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, aho yishinganishaga ndetse akerekana ibibazo biri muri Rayon Sports.

Bamwe mu bayobozi bayoboye  Rayon Sports bakoze inama y’igitaraganya, irangira bafashe umwanzuro wo kweguza  Munyakazi Sadate ku buyobozi bw’iyi kipe, ikaba ari inama yanitabiriwe na Rudatsimburwa Albert uvuga ko yahombejwe n’iyi kipe Miliyoni zisaga ijana z’amanyarwanda.

Nyuma yuko Sadate yegujwe mu bitangazamakuru hakomeje kumvikana ijwi rya Sadate Avugako ari we ukiri Perezida nta muntu ufite ububasha bwo kumu kuraho keretse abafana bamushyizeho. Kuri ubu RIB yatangije iperereza ku byaha ku bibazo birimo ruswa abayoboye Rayon Sport bashinjwa kuba barariye.Nyuma yuko iri perereza ritangiye kuri ubu umuvugizi wa Rayon Sport Jean Paul Nkurunziza yeguye ku mirimo ye.

Ibi bikaba byatumye abantu benshi bakomeza kwibaza nimba koko iyi kipe itaba igiye kurimbuka cg se iri mu marembera ikaba igiye gusenyuka dore ko n’abakinnyi binkingi za mwamba batangiye kuyisohokamo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here