Umwami Leopold II ushinjwa kwica Abanyekongo miliyoni 10 ni muntu ki?Dore amateka ye

0
217
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Leopold II yabaye umwami w’Ububiligi kuva muri 1865 kugeza 1909 akaba yaranategetse Kongo nk’umutungo we bwite kuva muri 1885 kugeza 1908.Mu gihe cy’ubutegetsi bwe Abanyekongo bari hagati ya miliyoni icumi na cumi n’eshanu barishwe hakaba ari naho hakomotse inyito ,’’ibyaha byibasiye inyoko muntu’’(crime against humanity).


Ubusanzwe amazina ye yuzuye ni Leopold Louis Phillippe Marie Victor akaba yaravutse tariki 9 Mata 1835 ,avukira i Brussels mu Bubiligi.

Leopold yavutse ari umuhungu w’ubuheta wa Lepols I aza no kumuzungura ku ngoma yamazeho imyaka 44.Ni we mwami w’u Bubiligi warambye ku ngoma kurusha abandi.Cyakora nta muzungura yasize ngo amusimbure .Abami bariho ubu bakomoka ku mwishywa we Albert I ari nawe wamusimbuye.


Nyina wa Leopold yari igikomangoma cy’umwami w’Ubufaransa Louis Philippe waje guhungira mu Bwongereza kubera impinduramatwara yabaye mu Bufaransa muri 1848.Umwamikazi Victoria w’Abongereza yari mubyara wa Leopold II kubera ko se wa Leopold na nyina wa Victoria bavukanaga.Nyina wa Leopold yaje kwitaba Imana azize igituntu ubwo Leopold yari afite imyaka 15 gusa.
Leopold yabaye muri Sena mbere yuko yima.

Leopold yigaruriye Kongo ayitegeka nk’umutungo we ,ibintu byahawe umugisha n’inama y’i Berlin yo muri 1884-1885 yari igamije kwigabanya Afurika.Yasahuye umutungo utagira ingano muri Kongo ahanini wiganjemo karemano nk’amahembe y’inzovu akanakoresha abaturage imirimo y’agahato.

Imitungo yakuyemo niyo yakoresheje yubaka imishinga ikomeye mu gihugu cye cy’amavuko.


Ubutegetsi bwe muri Kongo bwaranze n’iyica rubozo,ubwicanyi n’ ubugome ndengakamere.Bivugwa ko abakoraga mu mirimo y’agahato bacibwaga intoki iyo umusaruro wabaga utagezweho.

N’ubwo hari bamwe mu bashidikanya kuri iyi mibare ahanini bashingiye ku kuba nta abrura ryakozwe,bivugwa ko abaturage babarirwa muri miliyoni 10 bapfuye ku gihe cya Leopold II .

Muri 1908 raporo z’impfu zageze kuri guverinoma y’u Bubiligi maze yambura Kongo Leopold nyuma y’igitutu cy’umuryango mpuzamahanga wamaganaga ubwicanyi bwakorwaga.

Vuba aha abigaragambyaga bamagana ihohoterwa ry’Abirabura batembagaje ikibumbano(statue) cye bakinaga mu mugezi.


Leopold yashakanye na Marie Henriette afite imyaka 18 gusa.Hneritte wari umunya Otirishe yari umuhanzikazi n’umuririmbyi akaba yarakundaga indogobe.Babyaranye abana bane ariko umwe aza kwitaba Imana azize umusonga,ibintu byatumye urugo rwa Leopold agira agahinda bikaza no kumuviramo gutandukana n’umugore we.Leopold yagize inshoreke nyinshi akaba yaranabanye n’indaya y’Umufaransa Caroline Lacroix.Bakoze ubukwe mu ibanga iminsi itanu mbere y’uko apfa.


Muri 1902 Leopold II yapangiwe umugambi wo kwicwa n’Umutaliyani Gennaro Rubino,icyo gihe Leopold yariho atemberezwa mu birori byo kwibuka umugore we wari wapfuye muri katedarali ya Mutagatifu Gudule.Rubino yarashe amasasu atatu ariko ntiyamuhamya.Rubino yatawe muri yombi akatirwa igifungo cya burundu.


Leopold II yapfuye muri 1909 agwa ahitwa Laeken asimburwa na Albert.

Benshi mu Babiligi bamwibuka nk’umwami w’umwubatsi kubera ahanini ibikorwaremezo bihambaye yubatse mu gihe cy’ingoma ye ,ahanini akoresheje imitsi y’Abanyekongo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here