Umwana wahambwe ari muzima akivuka yaje gutabarwa akiri muzima(amafoto)

0
874
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

N’umwana muto warengewe n’igitaka cyinshi cyane aho bivugwa ko hari habaye gutenguka kw’ubutaka.
Icyakora yaje gutabarwa akirimo umwuka, ubwo umuturage umwe yabonaga akarenge k’umwaka kari mu gitaka cyinshi akihutira kureba uko bimeze.

Ibi byabereye mu cyaro kimwe cyo mu gihugu cy’ubuhinde. Uwo mwana rero yaje gukurwa muricyo gitaka cyinshi cyane cyari cyamurengeye.

Kuwa 25 gicurasi ahitwa Sonoura mu ntara ya uttar Pradesh mu buhinde, umuturage ubwo yarari kureba uko yakubaga nyuma y’inkangu yari yabaye, yageze mu gace kamwe abona akaguru k’uruhinja kari guhinguka mu gitaka kinshi.

Yahise yihutira gucukura ngo arebe ko uwo mwana wamukuramo agihumeka ndetse ninako byaje kugenda. Nubwo byemejwe ko igitaka cyari kimuriho ari cyinshi cyane ndetse kikaba cyarafunze n’inzira z’ubuhumekero cyane.

Icyakora kugeza ubu ntibizwi neza niba uwo mwana yarahambwe n’umuntu wabigambiriye cyangwa niba byarabaye ku mpanuka.

Nyuma yo gukurwa muricyo gitaka umwana yahise ajyanwa kwa muganga muburyo bwihuse ndetse abaganga bavuga ko inzira ze z’ubuhumekera zari zimerewe nabi cyane ariko kugeza ubu akaba ari m’ubuzima bwiza. Abaturage batuye muri ako gace bemeza ko ar’ibitangaza byabaye kuba uyu mwana agihumeka.

Iyi nkuru yibutsa indi yo mukwezi kwa gatatu 2020, aho mu gihugu cya Brazil naho umwana w’uruhinja yatoraguwe mu miyoboro itwara amazi y’umwanda mu mujyi wa sao Paulo nyuma yuko umuturage umwe yumvise umwana urira munsi akihutira guhamagara police.

Nyuma gato byemejwe ko uwo mwana nawe yakuwemo ari muzima ndetse ko yari yajugunywemo ari muri ambalaje ya plastike.Byetezwe ko ubuzima bwe buza kumera neza mu masaha ari imbere


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here