Umwana w’imyaka umunani yabyariye kwa muganga bitungura ababyeyi be(Amafoto).

0
4299
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nkuko tubikesha itangazamakuru ryo muri Afurika y’epfo umwana w’umukobwa ufite imyaka umunani yitwa Luleka Mzizi, yibarutse umwana ubwo yajyanwaga kwa muganga n’ababyeyi be bituma batungurwa bikomeye cyane.

Uyu mwana w’umukobwa waciye agahigo ko kwibaruka umwana muzima kandi ameze neza ku myaka ye umunani.

Yaramaze igihe ababyeyi be babona ari kwiyongera mu biro ndetse afite umuvuduko udasanzwe mu kubyibuha ariko ngo bakibwira ko ari uko bari kumugaburira amafunguro meza.

Luleka yatangiye kwinubira ububabare bwo munda ndetse n’ubwo mu mugongo bigeza nijoro ububabare butangiye kuba bwinshi, ababyeyi be bafata umwanzuro wo kumujyana kwa muganga gushaka ubufasha.

Bageze mu bitaro, umukobwa yarasuzumwe nuko ahabwa igitanda, nyuma nibwo ababyeyi be babwirwa uko ameze, kuva uwo munsi bamenye ko umukobwa wabo atwite kandi afite ibimenyetso byo kubyara.

Nyuma yo kugorana kw’ababyeyi batiyumvisha uburyo umwana wabo yasamye inda nibwo umuganga yahitaga abasanga hanze akabamenyesha ko umukobwa wabo yibarutse umwana muzima kandi wuzuye.

Nubwo uyu mwana yabyaye umwana muzima we yahise agwa muri koma amaramo igihe kitari gito.

Ababyeyi be bitaye kuri urwo ruhinja, basenga basaba ko umukobwa wabo yakira vuba.

Src: WINNAIJA TV


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here