Umwana yateye icyuma nyina umubyara arangije ahita yitwika ndetse atwika na nyina.

0
590
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umwana uri mu kigero ki myaka yo hagati witwa Johnbosco Ejiogu wo mu gace kitwa Umugadu Mbieri muri Leta ya IMO mu gihugu cya Nigeria yafashwe na Polisi ifatanyije n’abaturage, ubwo yateraga nyina icyuma akamukomeretsa nyuma agashaka no kwitwika ndetse agatwika na nyina umubyara, Pauline Ejiogu.

 Umuvugizi wa Polisi yo muri aka gace, Orlando Ikeokwu, yatangaje ko ibi byatewe no gushyamirana hagati ya Ejiogu na nyina.

Polisi yakomeje ivuga ko uyu musore yabanje afunga urugi rwari inyuma ye na nyina, nuko arangije inzu arayikongeza.

Umuvugi wa Polisi Yagize ati” Johnbosco yagiye afunga urugi rwari inyuma ye na nyina nuko ahita akongeza inzu ariko azagutabarwa we na nyina bakurwa mu nzu bakiri bazima batarapfa, bakaba bajyanwe kwa muganga”.

Umuvugizi wa Polisi yakomeje avuga ko nubwo abo bombi bajyanwe kwa muganga bakaba bari kwitabwaho, iperereza rigiye gutangira kuri iki kibazo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here