Umwarimu usaba ubufasha bwo kujya kwivuriza mu Buhindi ati “Ndacyakeneye kurerera u Rwanda”

0
1608
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Munezero Jean wari usanzwe akora umwuga w’ubwarimu ubu akaba arwaye impyiko, avuga ko agomba kujya kwivuriza mu Buhindi, akaba yarabonye uzamuha impyiko ariko akaba yarabuze ubushobozi bwo kujyayo. Arasaba inkunga buri wese ngo abone amafaranga y’urugendo kugira ngo ubuzima bwe buramirwe. Avuga ko agikeneye kurera abana be n’ab’u Rwanda.

Munezero Jean avuga ko buri wese ufite umutima utabara yamufasha

Mugiraneza Jean w’imyaka 38 atuye mu karere ka Musanze akaba yubatse afite umugore n’abana babiri, avuga ko yamenye ko arwaye indwara y’impyiko muri 2018 ubwo bamusuzumiraga mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali.

Uyu mugabo avuga ko yagiye kwa muganga amaze kubona impinduka z’umubiri we zirimo kubyimba ibirenge, inda ndetse n’amaso.

Bakimara kumusangamo buriya burwayi, bahise bamutegeka gukomeza gufashwa n’imashini iyungurura amaraso (Ibizwi nka Dialysis), banamubwira ko agomba kujya kwibagisha mu Buhindi.

Mugiraneza kuva muri 2018, buri cyumweru ajya kuri iriya mashini inshuro eshatu (3) ku buryo bimusaba kwishyura ibihumbi 80 Frw buri cyumweru mu gihe mbere yishyuraga ibihumbi 300 kuko atagiraga ubwishingizi ngo ariko ubu arabufite.

Arashima abagiraneza bamufasha kugira ngo abone ubushobozi bwo kwishyura ariya mafaranga.

Ati “Hari ubwo najyaga guhagarika ubu buryo bumfasha kubaho, Imana igakorera mu bagiraneza nkabona amafaranga yo kuza hano.”

Avuga ko muganga yamubwiye ko kuri ubu ikihutirwa ari ugushaka ubushobozi n’umuntu umuha impyiko akajya kwivuriza mu Buhindi.

Ati “Umugiraneza umpa impyiko naramubonye ariko ubushobozi burimo ama tike, ibizantunga ndetse n’abo tuzajyana, hari n’ibindi bisabwa kandi byose bizatwara amafaranga.”

Munezero Jean wari umwarimu mu Ishuri ry’Imyuga rya Busogo (ESTB Busogo) ariko akaba yarahagaritswe, ubu aba mu bitaro bya Gisenyi kuko yabonaga nta bushobozi bwo gukora urugendo inshuro 3 mu cyumweru ava i Musanze ajya i Gisenyi kuko ubushobozi bwamushizeho.

Ati “Ubu nta hepfo na rugura mfite, ibintu byose naragurishije kubera iki kibazo kandi muganga yambwiye ko urwego ngezeho ari urwo guterwa indi mpyiko. Nababwiye ko ndi umurezi, ndabasaba kurokora ubuzima bwanjye kuko ndacyakeneye kurera abana b’igihugu n’abanjye.”

Nyirabavakure Chantal ukora mu ishami ryita ku bafite uburwayi bw’impyiko mu bitaro bya Gisengi (Gisenyi Hospital Dialysis Center) avuga ko uyu Munezero ikigero agezeho akeneye guterwamo impyiko kuko iriya mashini ari yo imubereye mu mwanya w’impyiko.

Ati “Impyiko murabizi ko ari zo zidufasha kuyungurura amaraso, tubafashisha izi mashini kubera ko impyiko zabo nta bushobozi zifite, ni zo ziyungurura amaroso zikanakura amazi mu mubiri kuko aba atabasha kwihagarika.”

Munezero Jean uvuga ko asabwa Miliyoni 12 Frw, akaba asaba buri wese ufite umutima ufasha kugira icyo amufasha.

Ati “Uwaba afite umutima wo kumfasha nabyishimira pe. Kandi ntagize abagira neza, ubuzima bwanjye nta garuriro.”

Abifuza kumufasha banyuza inkunga kuri numero ye ya telephone 0788570249cyangwa kuri Konti ye iri muri Equity Bank: 4007111156553.

Ngo ibyo yari afite byose byamushizeho
Umuganga umwitaho avuga ko kugira ngo akire ari uko bamuteramo indi mpyiko
Imashini ikura imyanda mu mubiri amaraso yayunguruye akaba ariyo amufasha kubaho iminsi

SRC :Umuseke


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here