Prof.Gahutu umwe mu bashakashatsi bakomeye kaminuza y’u Rwanda(UR) yari ifite yitabye Imana

0
669
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, abinyujije kuri Twitter, yagize ati “Mbabajwe cyane n’urupfu rwa Prof. Jean Bosco Gahutu. Yari umushakashatsi witanga kandi ukora cyane muri Kaminuza y’u Rwanda. Aruhukire mu mahoro.”

Kaminuza y’u Rwanda na yo ibinyujije kuri Twitter, yemeje aya makuru, ivuga ko yitabye Imana kuri uyu wa mbere kandi ko urupfu rwa Gahutu ari inkuru ibabaje n’igihombo gikomeye.

Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko izahora izirikana uburyo Prof. Jean Bosco Gahutu yakundaga akazi kandi akarangwa n’ubwitange, by’umwihariko mu byerekeranye no guteza imbere ubushakashatsi.

Prof.Gahutu yagize uruhare mu bushakashatsi bugera kuri 25 akaba yari Umukuru w’Ubushakashatsi na Inovasiyo mu ishami ry’Ubuvuzi muri iyi kaminuza ndetse akaba yaranokze mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB)

Yavutse muri 1961 akaba yarabonye impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu buvuzi yakuye mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda muri 1986 ahita abona akazi muri iyo kaminuza kubera amanota ahanitse yari yabonye.

Nyuma y’imyaka mike yerekeje muri Kaminuza ya Ghent mu Bubiligi kujya gushaka impamyabumenyi y’ikirenga.

Nkuko yabitangarije ikinyamakuru cya TWAS ,yaje kugaruka mu Rwanda muri 1993 .

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Kaminuza Nkuru y’u Rwanda isubukuye imirimo muri 1995 ,Prof. Gahutu ni umwe mu barimu ba mbere batanze isomo .Yatangaje ko bageraga muri 30 ariko bafite ubushake bwo gukora .

Amasomo y’ubumenyi ngiro na laboratwari ngo byari bigoye ariko buri wese yari afite umutima wo gukunda igihugu.

Prof.Gahutu yari azwi cyane ku bw’ubushakashatsi yakoze ku butare buboneka mu bishyimbo.Yaje no guhabwa igihembo mu mwaka wa 2016.

Abanyeshuri yigishije bose bavuga ko yari umuntu ufite urugwiro kandi ukunda umurimo akora akaba yari afite inyota nyinshi ya siyansi no kurushaho kumenya.

Gahutu yatangarije urubuga rwa TWAS ko akiri muto yari atuye mu cyaro ,se akaba yari umubaji ariko akaba yarahoranaga amatsiko yo kwiga ndetse akaza ku isonga.

Kugeza ubu ntiharatangazwa ikibazo cy’uburwayi yarafite.Imana imwakire mu bayo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here