Uri mu mihango? Dore amafunguro wafata mu kwezi kwawe ukamererwa neza

0
418
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ukwezi k’umugore kuremerera benshi .Kuzana n’umunanirow’ingero zitandukanye hari bamwe babyihanganira kurusha abandi hari n’abo bizahaza.Bumwe mu byo wakora ngo birusheho kukorohera ni ukurya.
Ku itariki 28 Gicurasi hazizihizwa umunsi w’isuku mu gihe cy’imihango .Dore amafunguro n’ibinyobwa wafata muri bya byiciro 4 by’ukwezi kugira ngo woroherwe.


1.Nyuma y’imihango(follicular phase ,igihe cyo gukura no gusohoka kw’inangangore)


Muri iki gihe uba ukeneye kongera kugarura imbaraga.Ubutare(fer) na Vitamin B12 nibyo ukwiye gufata ahanini,bikaba biboneka mu nyama zitukura,inkoko,ibishyimbo n’imbogarwatsi zijimye nka dodo.Vitamin B12 ikurinda kugira umunaniro no gucika integer.Ushobora no kongeraho Vitamini C iboneka mu macunga n’amapera.
Ntukanywe ikawa kubera ko igira ibinyabutabire bya polyphenol bituma ubutare budacengera mu mubiri neza

2.Igihe cy’uburumbuke(ovulation phase)


Iki nicyo kiciro kigufi kurusha ibindi .Kuri ubu uba ushashagirana kandi wifitiye icyizere .Fata ibiribwa bikungahaye kuri poroteyini kandi ntuhagarike ibitera imbaraga n’amavuta kuko nabyo ubikeneye.Aha ushobora gufata amata ,umuceri ,ibishyimbo ,ibirayi …Byaba byiza wongeyeho ibihaza n’ubunyobwa kuko uzabikenera mu cyiciro gikurikiyeho.


3.Luteal phase (igihe inangangore itegereje)

Muri iki cyiciro ,urugamba ruba rugeze mu mahina.Intege ziba zanze ,umunaniro ari wose ,ugatangira kubura ubushake bwo kurya(appetit)rimwe ubundi ukumva ubishaka cyane.
Kalisiyumu ni ingenzi muri ibi bihe ,ikaba iboneka mu mata amafi na soya.Ushobora kugira impatwe;niyo mpamvu ukwiye kuba ufite amazi mu mubiri.Nywa amazi menshi cyangwa umutobe w’imbuto(jus)

4.Imihango


Muri iki gihe ushobora gufata ibiribwa bikongeramo imbaraga:umuceri,umugati ibijumba ,amashu…Amazi azagufasha kwirinda kurwara umutwe.Ukwezi kukaba kurarangiye.
Ukwiye kumenya ko abagore bagira ukwezi kw’imihango gutandukanye bityo ntabwo imimerere isa ariko gufata amafunguro akwiye bizatuma ufasha umubiri wawe mu bihe bitakoroheye.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here