Urubanza rwa Rusesabagina rwongeye gusubikwa,umwavoka we aracyari muri Tanzaniya

0
32
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2020 rwongeye gusubika urubanza rwa Paul Rusesabagina, ukekwaho ibyaha birimo iterabwoba kubera imbogamizi zijyanye n’abunganizi barimo Me Gatera Gashabana uri mu rugendo.

Rusesabagina yaburanye ari muri gereza ya Mageragere aho yari mu mwambaro uranga imfungwa n’abagororwa mu Rwanda.

Ni ku nshuro ya kabiri uru rubanza rusubitswe nyuma y’uko abunganizi be bahinduwe agahabwa abarimo Me Gatera Gashabana n’Umunyamategeko w’Umubiligi Vincent Lurquin.

Abajijwe niba yiteguye kuburana, Paul Rusesabagina yavuze ko agifite imbogamizi kuko atarahura n’umwunganizi we.

Yagize ati “Kugeza ubu ngubu sindashobora kubonana n’umwunganizi wanjye. Niyo mpamvu nari nasabye ko mwangirira neza urubanza mukarwimura. Kuva uwo munsi ntabwo turongera kuvugana. Mwakongera mukarwimura kugeza igihe avoka azaba amaze kuboneka.’’

Gatera Gashabana yandikiye urukiko avuga ko ‘afite urubanza akurikirana Arusha bikaba bitashobotse ko agera ku rukiko uyu munsi.’

Umucamanza yavuze ko ibaruwa ya Gashabana ivuga ko yasobanuye ko kugira ngo umuntu ajye muri RwandAir bisaba iminsi itanu yo kubanza gupimwa Coronavirus muri Tanzania, ku buryo apimwe yazabona ibizamini ku wa Gatanu. Yagaragaje ko bisaba kongeraho indi minsi ibiri yo gupimwa ageze mu Rwanda.

Nyuma y’izi mbogamizi, Me Gashabana yasabye ko urubanza rwashyirwa ku wa 20 Ugushyingo 2020 kuko aribwo yashobora kunganira umukiliya we.

Yasobanuye ko azirikana ko urubanza rugomba kuburanishwa mu ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ariko akaba agifite izo mbogamizi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko nyuma y’ubusabe bwa Rusesabagina mu iburanisha ry’ubushize, ku wa 6 Ugushyingo 2020, yari yasabye ko urubanza rusubikwa rugashyirwa uyu munsi.

Bwavuze ko itegeko rigena ko urukiko ruburanisha ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo bitarenze iminsi ibiri.

Buti “Ni urubanza rugomba kwihuta.’’

Bwongeyeho ko “Mu nyungu z’ubutabera kuko ari uburenganzira bwa Paul Rusesabagina kuburana yunganiwe, turumva ntacyo bitwaye ko rwasubikwa ariko iyo tariki ikazubahirizwa.’’

Rusesabagina yashimye umwanzuro w’Ubushinjacyaha wo kwemera kwimura urubanza.

Urukiko rwanzuye ko urubanza rwimurwa rugashyirwa ku wa 20 Ugushyingo 2020 saa Tatu za mu gitondo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here