“Urucira mu kaso rugatwara nyoko”-Perezida Kagame yasubije abakwirakwije ibihuha ko ubuzima bwe butameze neza

0
3015
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ikigo cy’Itangazamakuru RBA cyagiranye ikiganiro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu.


Mu kiganiro cyabaye mu ndimi ebyiri:ikinyarwanda n’icyongereza ,Perezida Kagame yabajijwe ku bibazo bitandukanye harimo coronavirusi n’ifatwa rya Rusesabagina Paul ukurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.


Abajijwe ku kibazo cy’ikoreshwanabi ry’imbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku bihuha byakwirakwijwe n’ababa mu buhungiro bavuga ko ubuzima bwe butameze neza ,Perezida Kagame yasubije ati,’’Ubusanzwe imbuga nkoranyambaga zifite akamaro kenshi harimo guhuza abantu no kubasangiza ibyiza bigezweho gusa dukwiye gukora ibishoboka byose tukazikoresha mu byubaka sosiyete kuruta ibiyisenya’’.


Umukuru w’igihugu kandi yifashishije umugani wo mu Kinyarwanda uvuga uti ‘’Urucira mu kaso rugatwara nyoko’’ aganisha kubaba barabeshye ko atakiriho.


Yongeyeho ariko ko atifuza ko ababyeyi b’abagore batakaza ubuzima bwabo.

Avuga ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi yagize ati,”: Umubano wacu n’u Burundi n’u Rwanda uracyarimo agatotsi, ndetse ku bijyanye n’u Burundi twaberetse ko dushaka kugarura umubano nubwo bo batabyifuje, gusa amahoro dushaka hagati y’ibihugu byacu ni ku nyungu zacu twembi.”


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here