Urugendo rwa APR F C rugana ku gikombe:Imikino 5 simusiga yayihesheje umudende n’ibanga yarushije abakeba

0
200
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mbere yuko shampiyona itangira ikipe ya APR Fc yafashe umwanzuro ukakaye yirukana abakinnyi bayo bagera kuri 16, ikintu cyateye benshi urujijo, ndetse abatari bake bahuriza ku kuba iki cyemezo kizayigaruka kuko utakwirukana abakinnyi bangana gutya ngo bikugwe amahoro.


Mu kugenda kwabo bakinnyi ariko, iyi kipe nayo yinjijemo amaraso mashya twavuga ko bari bamwe mu bakinnyi beza b’umwaka w’imikino wari wabanjirije uyu. Ndetse hagiye havugwa byinshi mu gusinya kwa bamwe muri aba bakinnyi, inkuru za gapapu zigarurira inkuru z’ibinyamakuru n’ibiganiro ku mihanda.


Umutoza Adili Mohammed atangazwa nk’umusimbura wa Zlatico wari wasezerewe kubera umusaruro mucye , ntiyavugwagaho rumwe kuko ntazina mu busanzwe yari afite muri iki gihugu, ndetse benshi bagashidikanya ku kayabo k’amafaranga ahembwa. Nyamara ntibyatinze ahindukiza ameza, abamukobaga, baramusingiza.

Umutoza Adili Mohammed


Adili nabasore be ntabwo batangiye neza kuko mu mukino ufungura shampiyona, kuri sitade ya Kigali, As Kigali yakiriye iyi kipe yambara nk’utuyange, bagwa mpiswi y’igitego kimwe kuri kimwe.


Hagati muri shampiyona, haje kuvugwa umwuka utari mwiza muri iyi kipe, ndetse biviramo rutahizamu Sugira Erneste guhagarikwa igihe kitari gito, benshi nabwo bahuriza ku kuba Apr yiteye icumu munda, gusa ubuyobozi bw’ikipe butangaza ko nta mukinnyi uri hejuru y’ikipe.
APR FC ihawe igikombe nyuma y’ingaruka z’icyorezo cya Corona virus cyatumye ibikorwa by’imyidagaduro bihagarikwa bituma shampiyona isubikwa APR FC nubundi ariyo iyoboye urutonde n’amanota 57 aho yarushaga Rayon sports iyikurikiye amanota 7.


Itsinda ry’abatoza ryakoze akazi gakomeye kagaragariraga buri wese, dore ko APR Fc yabaye ikipe y’ambere hano mu Rwanda ikoresheje ikoranabuhanga ripima umuvuduko w’abakinnyi ikizwi nka GPS ,ikintu cyateye abasore gushyiramo imbaraga, bikagaragarira mu mashusho ava ku myitozo.


Gutanga ikizere cyo gukina kuri buri mukinnyi byatanze umusaruro kuko abasore bose basaga nkabari ku rwego rumwe, ntihabeho itandukaniro kusimbuye nusimbuwe. Ndetse mu gihe umukinnyi umwe agize ikibazo cy’imvune mugenzi we akaziba icyuh , nta gikuba gicitse.

Gukorera hamwe


Utanze amanota amenshi, wayaha igisate cy’ubwugarizi kuko cyakoze akazi katoroshye, bayobowe na captain Manzi Thierry, babasha kugarira izamu rya Omar Rwabugiri, ikipe yinjizwa bike bishoboka, kuko imikino myinshi yarangiraga nta gitego ikipe yinjijwe icyo benshi bita clean sheet.


Imikino yabaye umurundo, harabuze uwahagarika iyi kipe y’ingabo z’igihugu, Imikino 23 nta nsinzwi, ni ibigwi bidakorwa nubonetse wese. Ikibi yakoze nukunganya inshuro zigera kuri 6, izindi nshuro 13 amanota atatu agataha ku Kimihurura.
Iki kibaye igikombe cya shampiyona cya 18, APR FC itwaye mu mateka yayo, ikaba ari nayo ibitse byinshi kurusha izindi zose mu gihugu cy’uRwanda.
Iyi myanzuro kandi yasize ahabi ikipe ya Gicumbi FC na Heroes Fc kuko bidasubirwaho zamanutse mu cyiciro cya kabiri, kuko shampiyona yahagaze arizo ziri mu myanya mibi.

Twasubije amaso inyuma, muri imwe mu mikino yaranze uyu mwaka w’imikino maze tureba imikino yaba yaratumye bidasubirwaho APR iyobora urutonde rwa shampiyona n’icyinyuranyo cy’amanota 7 yarushaga Rayonsports iyikurikiye.

Abafana ba Gitinyiro baje kuyishyigikira

5.APR FC vs Mukura VS
Mu mukino ubanza wa shampiyona wa shampiyona, Apr yari yakiriye iyi kipe iva mu karere ka Huye kuri sitade ya Kigali, maze iyi kipe y’ingabo z’igihugu ibona igitego cy’insinzi mu minota ya nyuma, abafana bafashe imitima mu biganza, igitego cyatsinzwe na myugariro wabo Mutsinzi Ange n’umutwe.

4.APR FC vs Police FC
Uyu ni umukino wagoye APR, ariko birangira itsinze igitego 1-0, ndetse byinshi bivugwa nyuma y’uyu mukino harimo penaliti byavugwaga ko itahawe Police fc kandi myugariro wa Apr yari yakoreye umupira mu rubuga rw’amahina.

3.APR FC vs Gasogi United
Gasogi ni ikipe yagiye itungura amakipe menshi muri uyu mwaka w’imikino ndetse yifatira ku gakanu ibigugu byinshi irabigusha. Mu mukino wayihuje na APR yatangiye yinjiza ibitego bibiri gusa ikipe y’ingabo iza kuva inyuma irabyishyura ndetse yegukana n’amanota atatu ku bitego 3-2.

2.Sunrise fc Vs APR FC
Sitade benshi batazira Goligota, amakipe menshi yahaboneye ishyano, ndetse iyi kipe yo mu karere ka Nyagatare iha ubutumwa buri wese uzaza ku mbehe yabo kwitegura kuhabambirwa. Mu mukino ubanza wa shampiyona wahuje izi kipe zombi kuri Goligota Apr yabashije gutahana insinzi ariko biyigoye kuko sunrise yari yabanje kuyobora umukino ariko birangira abasore Bambara umukara n’umweru bahacanye umucyo ku bitego 4-2.

Umutoza wungirije wa APR yishimira gutsinda Rayon Sports

1.APR FC vs Rayon sports
Uko imyaka igenda ishira, ubucyeba hagati y’aya makipe bugenda bukura haba mu kibuga cyangwa no mu bafana, dore ko ari nazo bidasubirwaho zifite imbaga nyamwinshi izifana. Niyo mpamvu uko byagenda kose umukino uzihuza uba ari ishiraniro ndetse ukitabirwa n’ingeri zose. Muri uyu mwaka rero umukino wahuje izi mpande zombie wari wavuzweho byinshi mbere y’uko uba. Imbere y’imbaga yari yuzuye sitade nkuru y’igihugu Amahoro Apr fc yahaye Noheri abafana bayo ibatsindira mucyeba ibitego 2-0


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here