Urukiko Rukuru rwagabanyirije ibihano Zaina na bagenzi be bashinjwa gukata igitsina cya Sandrine

0
740
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nyuma y’uko tariki 6 Ukwakira 2020, Namiro Zaina na bagenzi be bari baburanye ubujurire bwabo bw’igifungo cy’imyaka 25 bari bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Urukiko Rukuru rwabahamije icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikabije rubahanisha gufungwa imyaka 15 mu gihe urwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwabakatiye imyaka 25.

Muri Werurwe uyu mwaka, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwakatiye abakobwa 5 n’umuhungu umwe igifungo cy’imyaka 25 no gutanga ihazabu y’amafaranga y’ u Rwanda 4 470 425 nyuma yo kubahamya icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, aho bashinjwaga ko bashatse kwica umukobwa witwa Sandrine.

Ibi byaha bwakozwe tariki 18 Gashyantare 2020, ndetse Zaina wayoboye ikorwa ry’iki cyaha yari inshuti na Sandrine wagikorewe aho byakunze kuvugwa ko bapfaga umugabo.

Mu rukiko rukuru baburana ubujurire, Ubushinjacyaha bwari bwabwiye urukiko ko rubakurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikabije aho kuba icyaha cy’ubwinjiracyaha mu kwica bari bahamijwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Gusa nubundi Ubushinjacyaha bwabasabiraga ko igihano bahawe mbere cyagumaho.

Urukiko rukuru rwasanze bahamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikabije, maze umucamanza avuga ko bahanishijwe igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri muntu.

Abahamwe n’icyaha ni NAMIRO Zaina (alias Uwase), UMURISA Gisele (alias Fifi), UWIMANA Zainabo, UMUHOZA Rosine, MUTONI Hadijah, MUKAMANA Safina, MUHOZA Connie na KAMANZI Cyiza (alias KARIDINARI).


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here