Urukiko rwahamije icyaha kandi ruhana bikomeye wa mupasiteri wasambanije abana be 2 akabatera n’inda

0
723
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Urukiko rwo muri Kenya rwahamije icyaha pasiteri uherutse kuvugwa mu itangazamakuru ko yasambanije abana be babiri ufite imyaka 14 na 16 akabatera n’inda bityo ruhita rumukatira igifungo cy’imyaka 140.

Uyu mupasiteri wo mu itorero gakondo ryitwa Akurino yafunzwe ashinjwa gutera inda abakobwa 2 barimo uw’imyaka 16 ufite inda y’amezi 7 n’undi w’imyaka 14 utwite inda y’amezi 5.

John Gichina pasiteri uhamwa n’iki cyaha ndengakamere, afite imyaka 51 avuka mu karere ka Kirinyaga hagati muri Kenya.

John Gichina we ubwe yemeye ko yafashe ku ngufu aba bakobwa be mu rukiko kuwa 5 z’uku kwa mbere, hanyuma akatirwa ku wa 07.

Umucamanza wo mu karere ka Baricho, Anthony Mwicigi,niwe wasomeye uyu mupasitori ko agiye gupfungwa imyaka 70 ku mukobwa umwe umwe.

Urukiko rwategetse ko azahabwa ibi bihano kimwe ukwacyo, byumvikana ko azamara imyaka 140 ari muri gereza.

Mu kwiregura kurimo ikimwaro kinshi John yatangiye agira ati: ” Rwose ibyo nshinjwa ndabyemera gusa natewe na shitani atuma nsambanya abakobwa banjye babiri ariko ndabisabira imbabazi”.

Madamu Wambura yagize ati Yateye ubwoba umugore we ko azamugirira nabi navuga ibi bikorwa bye bibi ndetse bitera ubwoba mu muryango.Ndashaka ubutabera mu muryango nashatsemo.”

Mu kwezi gushize,uyu mupasiteri wo mu Itorero gakondo rya ‘Akurino’, yemeye iki cyaha cyo gusambanya aba bakobwe be babiri imbere y’urukiko aho ibi byaha yabikoze mu bihe bitandukanye.

Nyuma yo kwemera icyaha, Umushinjacyaha n’itsinda rye bahise bahabwa igihe cy’iminsi ibiri n’urukiko kugira ngo bashake ibyemezo by’amavuko by’aba bana.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here