Urukingo rwa Covid-19 rwari rugeze mu kiciro cya nyuma rwahagaritswe kubera ingaruka rwagize ku waruhawe

0
91
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Icyiciro cya nyuma cy’igeragezwa ry’urukingo rwa Coronavirus, rwakozwe n’uruganda rw’imiti rwitwa AstraZeneca na Kaminuza ya Oxford, ryabaye risubitswe nyuma y’uko umwe mu baruhawe agaragaje uburwayi budasobanutse bigakekwa ko ari ingaruka zarwo.

BBC yatangaje ibikorwa byo kugerageza uru rukingo mu bihugu nk’u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika y’Epfo byahise bihagarara kugira ngo hakorwe igenzura bijyanye n’ingaruka rushobora gutera ku buzima bw’umuntu.

Umuvugizi wa Kaminuza ya Oxford yavuze ko gusubika igerageza ry’urukingo ari ibintu bisanzwe cyane cyane iyo hari ikibazo kivutse.

Ati “Mu magerageza akorewe ku bantu benshi, uburwayi bushobora kubaho ariko bugomba kugenzurwa mu buryo bwigenga mu kurebana ibintu ubushishozi.”

Uru rukingo rwinjiye mu cyiciro cya gatatu ari nacyo cya nyuma cy’igerageza, nyuma y’uko mu byiciro byabanje rwagaragaje ko rwujuje ibyari bikenewe byose, kuri ubu rukaba rwari ruri kugeragerezwa ku bantu bagera ku bihumbi 30 bo muri Amerika, mu Bwongereza, Brésil na Afurika y’epfo.

AstraZeneca na Kaminuza ya Oxford batangaje ko babaye bahagaritse igerageza ry’uru rukingo mu gihe ari rumwe mu zatangaga icyizere kuko rwari ruri mu cyiciro cya nyuma cy’igerageza.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here