Urukingo rwa Coronavirus rwakozwe n’u Burusiya rwatangiye gutangwa no mu bindi bihugu nyuma yo kwemerwa na OMS

1
9828
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku buzima, OMS, ryavuze kuri uyu wa gatatu ko ryatangiye gukorana n’Uburusiya mu gukurikirana ibikorwa by’ikoreshwa ry’urukingo rw’icyorezo cya coronavirus ,uburusiya buvuga ko bwakoze.OMS yatangaje ko ibona ko uru rukingo rwaba igisubizo cy’iki cyorezo.

Perezida Vladimir Putin ku wa kabiri yemeje ko Uburusiya ari cyo gihugu cya mbere cyemeje ko cyarangije gukora urwo rukingo nubwo igice cya nyuma cy’igeragezwa ryarwo ku bantu 2000 cyo cyatangiye ku wa gatatu w’iki cyumweru .

Nyamara Perezida Putin yamaze kwemeza ko Abarusiya bamwe barimo n’umukobwa we bamaze guterwa uru rukingo, kandi igikorwa cyo gukingira kikaba cyirimbanyije haherewe ku barimu n’abaganga.

Ibihugu bimwe by’amahanga kandi na byo byamaze gutumiza uru rukingo mu Burusiya ngo biruhe abaturage babyo, dore ko abahanga bemeza ko inzira yonyine y’ukuri yo kurandura burundu Coronavirus ,ari urukingo.

OMS ivuga ko inkingo 28 mu zirenga 150 zirimo zirageragezwa ku bantu, kandi eshashatu muri zo zigeze ko rugero rwa gatatu, mu kugeragezwa ku bantu benshi.

Urukingo rw’Uburusiya, rwakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi, Gamaleya gifatanyije na Minisiteri y’ingabo y’iki gihugu


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here