Urukundo rw’abana ba Nkurunziza rwatunguye benshi ubwo batangaga imyenda n’ibiribwa ku mpfubyi (amafoto)

0
611
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Uwari Perezida w’u Burundi ,Pierre Nkurunziza yashakanye na Denise Bucumi bakaba bafite abana bagera kuri batandatu.

Muri abo bana umuhungu wabo w’imfurra yitwa Kelly Ruremesha akaba ari mu gisirikare mu rwego rw’abasirikare bakuru mu gihugu cy’u Burundi.

Abarundi benshi bemeza ko Nkurunziza mbere yo kwitaba Imana yagiye arera abana be abatoza umuco wo gukora ibikorwa by’urukundo ndetse no gusenga cyane nk’uko na we ubwe yabigenzaga.

Akaba ari no muri urwo rwego abana ba Nyakwigendera Pierre Nkurunziza basuye ikigo cy’Impfubyi n’abageze mu za bukuru bakabaha imfashanyo zitandukanye zirimo imyambaro ,ibiribwa n’ibikoresho byo gukora isuku.

Iki kigo basuye kiyoborwa n’Ababikira b’Urukundo (Missionnaire de Charité),kirera imbfubyi n’abageze mu za bukuru giherereye i Kanyinya mu ntara ya Kirundo.

Aha hepfo ni amafoto atandukanye yaranzwe iki gikorwa cy’urukundo cyashimwe n’abantu batandukanye:


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here