Urutonde rw’amabwiriza 25 Leta yasabye amadini, amatorero n’abayasengeramo kubahiriza kugirango bafungurirwe insengero

0
692
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu intangazo minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasinye ku itariki ya 30 kamena 2020 muri gahunda yo gufungura ibikorwa by’amasengesho mu Rwanda byari byarahagaritswe mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa ry’ubwandu bwa Coronavirus yagize iti:

“Dushingiye ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 16 Kamena 2020 ; Dushingiye ku myanzuro y’inama twagiranye n’Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda ( RIC ) yabereye kuri MINALOC , tariki ya 5 Kamena 2020”.

Ikomeza igira iti nanone kandi “Dushingiye ku nyandiko yo kuwa 22 Kamena 2020 yateguwe nabagize Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda ( RIC ) ikubiyemo imyiteguro ibanziriza ifungurwa ry’Insengero ;

Dushingiye kandi ku ngamba zashyizweho n’Inzego z’Ubuzima mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo Koronavirusi ; Hashyizweho aya mabwiriza akurikira agomba kubahirizwa mu kwitegura ifungurwa ry’Insengero n’Imisigiti mu gihe cya COVID – 19” :

I. Ibigomba kubahirizwa n’Amadini n’Amatorero

a ) Ahasengerwa ni ahari hasanzwe habera amateraniro kandi hujuje ibisabwa n’amategeko mu Rwanda .

b ) Ahasengerwa hazabanza kugenzurwa n’itsinda rishinzwe kwemeza ko hujuje ibisabwa mu kwirinda Koronavirusi ; rigizwe n’inzego zikorera ku Murenge aho urusengero ruri n’abahagarariye Itorero , Idini / Kiliziya bikemezwa n’inzego z’Akarere.

c ) Buri rusengero / Umusigiti rusabwa kugira itsinda ry’abakorerabushake babihuguriwe kugira ngo bafashe abasenga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi.

d ) Umunsi ubanziriza guterana bwa mbere ubuyobozi bw’ahasengerwa hamwe n’itsinda ry’abakorerabushake babihuguriwe bahurira ku rusengero bakareba ko ibintu byose biri mu buryo . Iminsi yose y’amateraniro bahagera mbere y’abandi.

e ) Gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki ( kandagira ukarabe – isabune n’amazi meza / handsanitizers.

f ) Ahantu mu rusengero bicara hagashyirwa ikimenyetso ku mwanya uticarwaho kandi hakaba hari nibura metero imwe n’igice ( 1.5m ) hagati y’umuntu n’undi .

g ) Abasenga bose bambara udupfukamunwa mu bihe by’amateraniro.

h ) Buri rusengero rugabanya umubare w’abantu bayobora indirimbo hubahirizwa intera nini cyane ( nibura 2m ) kandi mugihe baririmba bambara agapfukamunwa .

i ) Abasenga bamenyeshwa hakurikijwe gahunda igena itsinda riza gusenga muri iryo teraniro .

j ) Abakorerabushake bandika imyirondoro y’abaje gusenga hagaragazwa aho bavuye , nomero ya telefone n’aho batuye .

k ) Gusukura inyubako isengerwamo mbere na nyuma yo guterana ;

1 ) Iteraniro rimwe ntirigomba kurenza amasaha 2 .

m ) Guteganya nibura isaha hagati y’amateraniro abera mu cyumba kimwe kugirango haboneke umwanya wo gusukura .

n ) Gusubukura amateraniro amwe gusa ku munsi umuryango usengeraho yemewe guhera saa 6:00 a.m – 6:00 p.m .

o ) Abana bafite hejuru y’imyaka cumi n’ibiri ( 12 ) kugeza kuri 18 y’ubukure bemerewe gusenga bari kumwe n’ababyeyi babo .

p ) Gutanga amaturo : abayoboke batanga amaturo hakoreshejwe ikoranabuhanga ( MoMo , Money transfer , bank transfer ).

q ) Igaburo ryera ryemewe gusa igihe ritanzwe hubahirizwa intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi kandi nta gukoranaho , kwiha igaburo ( self – service ) , cyangwa gukoresha ikiyiko ;

II . Ibibujijwe

a ) Gukoranaho , guhoberana cyangwa guhana ibiganza birabujijwe .

b ) Guhererekanya ibikoresho byo mu nsengero nk’indangururamajwi ( micro – phone ) , ibitabo n’ibindi ntibyemewe .

c ) Abana bonka n’abafite munsi y’imyaka cumi n’ibiri ( 12 ) ntibemerewe kuza mu materaniro .

d ) Gutanga amaturo muri ” cash ” ntibyemewe .

e ) Gutanga igaburo ryera nk’uko byari bisanzwe bikorwa birabujijwe .

i ) Gusengera abantu babakoraho cyangwa babarambikaho ibiganza nabyo ntibyemewe .

III . Ikurikirana n’iyubahirizwa ry’aya mabwiriza

a ) Thuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda ( RIC ) , inzego z’umutekano , iz’ubuzima , inzego z’ibanze n’Urwego rw’Igihugu rw’lmiyoborere ( RGB ) zizakurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza.

b ) Urusengero rutazubahiriza aya mabwiriza ruzafungwa .

Ni amabwiriza ariho umukono wa Minisitiri Prof. Anastase Shyaka


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here