Urutonde rw’amabwiriza abamotari n’abagenzi bagomba kubahiriza kuva ku ya 1 Kamena

0
310
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 18 Gicurasi hemejwe ko guhera tariki ya 01 Kamena ingendo zo mu ntara ndetse n’abatwara abagenzi kuri za Moto zizasubukurwa. Ni muri urwo rwego mbere y’uko iyi tariki igera urwego ngenzuramikorere (RURA) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi  rwashyizeho imirongo migari abamotari bagomba kuzubahiriza mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya Koronavirusi.

Itangazo rya RURA rivuga  ko buri mumotari agomba kuzajya yitwaza imiti y’isuku (Hand- Sanitizers) kugira ngo basukure intoki n’ingofero zabugenewe (Helmets) mbere y’uko umumotari n’umugenzi batangira urugendo.

Kubera impamvu zo kubungabunga isuku, abamotari n’abagenzi bagomba kuba bafite agatambaro ko kwambara imbere y’ingofero (Helmets). Abamotari n’abagenzi bagomba kwambara udupfukamunwa uko bikwiye nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima.

Mu itangazo rya RURA kandi bagaragaza ko abamotari bo mu mujyi wa Kigali bagomba gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi  ndetse bakanishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ryo guhanahana amafaranga nka Mobile Money cyangwa Airtel Money.

Abamotari bo mu Ntara bazatangira gukoresha mubazi nyuma, ariko nabo bagomba kwishyurwa hifashishijwe ikoranabuhanga ryo guhanahana amafaranga kuri telefoni. RURA kandi ivuga ko  abagenzi bafite ubushobozi bwo kwigurira ingofero zabo bwite (Helmets) bakanguriwe kuzigura bakazikoresha igihe cyose. Abamotari kandi bagomba kubahiriza gusiga umwanya hagati yabo aho bahagarara.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yasabye abamotari kuzubahiriza aya mabwiriza kandi bakayakurikiza badakoreye ku ijisho.

Yagize ati  “Abamotari n’abagenzi bagomba gukurikiza amabwiriza yashyizweho. Bagomba kugira umuco wo guhana intera, bagomba kwambara agapfukamunwa kandi neza. Bajyane umuco wo kumva ko isaha ntarengwa izajya igera bageze mu rugo, kwirinda bizabe umuco  bitabaye ngombwa ko Polisi izaba ihari cyangwa izindi nzego zigomba kuba zihari.”

CP Kabera yanabibukije ko umutekano wo mu muhanda ugomba kuzubahirizwa bakazirikana ko ari abagenzi ndetse nabo ubwabo bagomba kugera iyo bajya amahoro. Bakirinda amakosa ayo ariyo yose yateza umutekano mucye mu muhanda.

Ngarambe Daniel, umuyobozi w’ihuriro ry’abamotari mu Rwanda  yavuze ko mbere y’uko iriya tariki igera abamotari babanje guhugurwa ku kwitwararika ku mutekano wabo n’uw’abagenzi.

Ngarambe yagize ati  “Twabigishije ko bagomba kuzaba bafite agapfukamunwa ndetse n’umugenzi utagafite ntibamutware. Ariko noneho kubera ko guhanahana amafaranga mu ntoki bishobora gukwirakwiza icyorezo twashyizeho uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.”

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko bitewe n’uko abamotari bahura n’abantu benshi hari gahunda yo kujya bafata itsinda ry’abamotari bagera ku gihumbi bo mu mujyi wa Kigali  bakazajya bapimwa kenshi kugira ngo harebwe ko ntawanduye.  Nihagira umumotari bigaragara ko yanduye bizatanga amakuru ko hari ikibazo kiri mu baturage.

src:RNP


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here