Urutonde rw’inzira 17 ziteye ubwoba ku isi abana banyuramo bajya ku mashuri(amafoto)

0
503
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ku isi, ubushakashatsi bwerekanye ko buri mwaka abana barenga miliyoni 100 baba bageze igihe cyo kugana ishuri. Birazwi ko ku isi yose, byaba bishingiye ku miterere y’ahantu cyangwa amateka ashingiye ku iterambera, uzasanga aba bana ndetse n’abakuru badafite imihanda ibageza ku mashuri by’umwihariko ku nshuke ziba zitangiye ishuri.

Bamwe mu banyeshuri iyo bajya ku mashuri banyura mu nzira zigoye, aha twatekereza ibyo dukunze kubona kubana, iyo bajya cyangwa bava ku ishuri ukuntu bagenda bakina inzira zose, uzabibona iyo umupira w’umwana usimbukiye mu muhanda, ntatekereza ko imodoka ije, igikuru kuri we ni ukuzana umupira we. 

Mu nzira tugiye kubagezaho zijya ku ishuri zigoye cyane kuzinyuramo, abana bazicamo bakumva cyane iyi mvugo imaze kumenyerwa muri Kigali  ikoreshwa n’abantu bagenda mu modoka nini zitwara abantu ku buryo bwa rusange aho bazihimbye ngo ni “Shirumuteto”, abana bo muri utu duce nabo  uko hateye ubwaho hababwiriza icyo gukora, kuko nta yandi mahitamo baba bafite ahuwo bibasaba ukwiyemeza kudasanzwe kuko baba bizeye ko kujya ku ishuri ariyo nzira izabafasha kugera ku majyambere.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco UNESCO rivuga ko kubaka ibikorwaremezo bihuza ingo n’amashuri bitari kwihuta uko bikwiye.

Mu bihugu bidafite inzira zijya cyangwa ziva ku mashuri, iyo habayeho ibibazo by’imyuzure usanga abana batabona uko bagera ku mashuri cyangwa ngo babone uko bataha igihe bibaye bari ku mashuri, ibi bikagira ingaruka ku burezi zirimo no kuba hari abanyeshuri bacika intege bakava mu mashuri.

Umuti w’iki kibazo cy’inzira zitanoze zigora abanyeshuri ni uko Leta z’ibihugu zashyira imbaraga mu kongera ibyumba by’amshuri hafi,  kubaka imihanda, ibiraro, imodoka zagenewe gutwara abanyeshuri aho bigaragara ko amashuri ari mu ntera ndende n’ibindi.

1. Ahitwa Gulu mu gihugu ubundi tuziko cyateye imbere cy’Ubushinwa, mu misozi hari abanyeshuri bakora urugendo rw’amasaha atanu mu nzira inyura mu rubavu rw’urutare kugira ngo bare ku ishuri.

2. Ahitwa Zhang Jiawan mu majyepfo y’Ubushinwa hari abanyeshuri bazamuka ku rwego rw’ibiti mu bihuru kugira ngo bagere ku ishuri

3. Bamwe mu Banyeshuri bo mu Bihinde banyura mu nzira zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ziri mu misozi ya Himalaya ku gira ngo bagere ku ishuri.

4. Ahitwa Lebak muri Indonesia hari abanyeshuri banyura ku kiraro cyashaje cyane ku buryo hakomye gato bose bagwa mu mazi

5. Mu gihugu cya Colombia, hari abanyeshuri banyura ku ikamba rya metero 800, riri kuri metero 400 hejuru y’amazi y’umugezi wa Rio Negro. Iyi niyo nzira yonyine ibageza ku ishuri”

6. Riau muri Indonesia hari abana bajya ku ishuri bakoresheje ubwato bw’imivure banyuza mu mugezi uri hagati mu ishyamba

7. Aba banyeshuri bo mu Buhinde kugira ngo bageze ku ishuri banyura hejuru y’umugezi ku kiraro cyakozwe n’imizi y’ibiti

8. Muri Myanmar hari abanyeshuri bagenda ku migongo y’ibimasa bagiye ku ishuri

9.Dujiangyan, mu Ntara ya Sichuan yo mu Bushinwa hari abanyeshuri banyura ku kiraro cyashaje mu rubura bagiye kwiga

10. Mu ntara ya Pangururan muri Indonesia bamwe mu banyeshuri bagenda hejuru ku gisenge cy’ubwato bw’imbaho kugira ngo bagere ku ishuri

11. Aba bana bo muri Sri Lanka iyo bagiye ku ishuri banyura ku kiraro cy’urubaho rumwe, rurambitse ku rukuta rwubatswe mu kinyejana cya 16

12. Kelala mu Buhinde naho hari abanyeshuri bajya kwiga banyuze mu bwato bw’umuvure

13. New Delhi mu Buhinde hari abana bakururwa mu ngorofani n’ifarashi iyo bagiye cyangwa bavuye ku ishuri

14. Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu gace ka Cilangkap mu gihugu cya Indonesia bambuka umugezi wa Ciherang bakoresheje ibibaho baterateranyije

15. Ahitwa Pili mu Bushinwa naho hari abanyeshuri banyura ku rutare ruteye ubwoba bajya ku ishuri

16. Hari abanyeshuri bagenda ku nsinga hejuru y’umugezi wa Padang mu ntara ya Sumatra mu gihugu cya Indonesia kuko ariyo nzira rukumbi ishobora kubageza ku ishuri. Izi nsinga ziri kuri metero 9 hejuru y’amazi.

17. Aba bana bo mu gihugu cya Philippines iyo bagiye cyangwa bavuye ku ishuri bitwaza shamburayeri y’ipine y’imodoka akaba ariyo bifashisha mu kwambuka umugezi uri iwabo mu ntara ya Rizal


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here