Urwego ngenzura mikorere (RURA) rwashyize hanze ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peterori mu Rwanda.

0
111
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ni mu itangazo ryasohotse uyu munsi tariki ya 3 Nyakanga 2020, ubwo Urwego ngenzura mikorere mu Rwanda (RURA) rwerekanaga ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peterori.

Igiciro gishya cy’ibikomoka kuri peteroli, kiratangira kubahirizwa tariki ya 04 Nyakanga 2020, RURA iramenyesha ko ibi bigomba gukurikizwa mu buryo bukurikira.

Igiciro cya essence i Kigali cyavuye kuri 965 Frw kigera kuri 908 Frw kuri litiro.

Naho Igiciro cya mazutu i Kigali cyavuye kuri 925 Frw kigera kuri 883 Frw kuri litiro.

Hari harabayeho igabanuka ku biciro by’ibikomoka kuri Peterori ku rwego mpuzamahanga ku isoko, gusa u Rwanda rwemeza ko iri gabanuka rizaba ari uko peterori iri mu bigega ibanje gushiramo.

Image

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here