Urwego ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA), rwashyize hanze ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peterori.

0
333
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ni mu itangazo rishyizwe hanze ni urwego ngenzuramukorere mu Rwanda (RURA) aka kanya rigaragaza izamuka ry’ibikomoka kuri peterori mu Rwanda.

RURA iratangaza ko Igiciro cya esense i Kigali cyavuye kuri 908 Frw kigera kuri 966 Frw kuri litiro.

Naho Igiciro cya mazutu i Kigali cyavuye kuri 883 Frw kigera kuri 943 Frw kuri litiro.

Mu itangazo RURA iravuga ko iri hinduka ry’ibiciro ryatewe ni ihinduka ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga ndetse ko bigomba gushyirwa mu bikorwa hano mu Rwanda tariki ya 3 Nzeri 2020.

Iri hinduka kandi ribaye mu gihe hari hashize igihe ibiciro bikomoka kuri peterori bigabanutse ku rwego nanone mpuzamahanga.

Kugeza magingo aya ntacyo urwego mpuzamahanga rwari rwatangaza kuri iri zamuka rya peterori

Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus abagura ibikomoka kuri peterori barashishikarizwa gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kugura no kugurisha peterori.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here