USA: Abanyeshuri bashyizwe mu kato igitaraganya nyuma y’umunsi umwe bafunguye amashuri bahita bongera bugara amarembo.

0
258
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Icyorezo cya Coronavirus gikomeje gushyira ihurizo ku mashuri, ndetse aho barimo kugerageza gusubukura amasomo, hari kugaragara ibimenyetso bishobora gutuma bamwe basubizwa mu rugo.

Ku wa Kane nibwo Greenfield Central Junior High School yo muri Leta ya Indiana, yafunguye amashuri, ariko kuri uwo munsi wa mbere nibwo ryakiriye telefoni y’inzego z’ubuzima ko umunyeshuri umwe winjiye mu kigo ndetse akaza kwicara mu mashuri atandukanye, yanduye icyorezo cya coronavirus.

Ubuyobozi bw’ishuri bwahise bumushyira mu kato, bunasaba umuntu wese waba yahuye nawe, kwishyira mu kato k’iminsi 14.

Ntabwo biramenyekana niba hari abandi yaba yanduje.

Mu kwirinda ko n’andi mashuri yaza kugwa muri iki kibazo, uturere dutandukanye twateganyaga gufungura amashuri twabaye dusubitse iyo gahunda.

Amashuri afunguye nayo yatangiye kwitegura kuba yahura n’ikibazo nk’icyo akaba yashyira mu kato bamwe mu banyeshuri, mu gihe hagira uwandura Coronavirus.

Muri werurwe nibwo amashuri menshi yafunzwe, ku buryo abantu benshi batatekerezaga ko bazasubira mu masomo mu gihe cya vuba.

Henshi barimo kwiga bakoresheje ikoranabuhanga mu buryo bwa iyakure.

Nko mu Mujyi wa New York, hari gahunda ko amashuri azasubukurwa ku wa 10 Nzeri nabwo bigakorwa mu buryo abanyeshuri nibura bazajya bigira imbere ya mwalimu mu minsi hagati y’umwe n’itatu mu cyumweru.

Kuri uyu wa Gatanu, Meya Bill de Blasio, yavuze ko hashyizweho gahunda yatuma habaho guhangana n’ubwandu bushobora kuboneka mu mashuri, ku buryo amwe mu asaga 1800 yafunga bimwe mu byumba, cyangwa byaba ngombwa ishuri ryose rigafungwa.

Umuntu umwe cyangwa babiri bakwandura mu ishuri rimwe batuma rifungwa mu minsi 14, abaryigamo n’abaryigishamo bagashyirwa mu kato, abandi bagakomeza kwiga.

Gusa hagize undi muntu cyangwa babiri bandura mu rindi shuri, gahunda ni uko ikigo cyose cyahita gifungwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Nko muri California aho nibura bibiri bya gatatu by’amashuri yo muri iyi leta yabujije gusubukura aho umwarimu aba yigishiriza imbere y’abanyeshuri, amabwiriza y’iyi leta avuga ko ishuri rigomba gufungwa mu minsi nibura 14, mu gihe nibura 5% by’abanyeshuri n’abakozi banduye Coronavirus.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here