USA: Donald Trump ati” twisunge Imana”

0
517
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Uyu munsi inzu ikorereramo perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika (white house)kurukuta rwa twitter bashyizeho amashusho agaragaza Donald Trump mw’ijwi rituje asaba abaturage be kwisunga Imana.

Ubundi nkibisanzwe Trump azwiho kuvuga cyane kandi akavuga amagambo bamwe bemezako ataba yayatekerejeho neza, ntatinya gutukira no gusebya abandi bayobozi mu ruhame. Ibi bimaze kumenyerwa.

Gusa kw’iyi nshuro ho byari bitandukanye kuko yagaragaye atuje kandi yicishije bugufi agira uti” Uyu munsi naganiriye n’abayozi bakuru b’amadini atandukanye mbashimira uruhari bari kugira mu kuzamura akanyamuneza k’abaturage.Nubwo tutari hamwe gusa nashishikariza buri wese kwiyunga n’Imana kuko niyo yadufasha kandi ndashimira cyane abari gushyiramo ingufu ngo duhashye iki cyorezo kandi nizeyeko bidatinze tuza kugihashya”

Ubu muri Amerika harabarirwa umubare munini cyane w’abamaze kwandura Covid-19 kandi n’impfu nyinshi ziragenda ziyongera uko bukeye nuko bwije. Abarenga 14,768 muri kino gihugu bamaze kwitaba imana.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here