USA: Intonganya hagati ya Perezida Donald Trump na Joe Biden bahanganye wo mu ishyaka ry’abademokarate.

0
65
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Joe Biden bahatanye wo mu ishyaka ry’abademokarate, bateranye amagambo ku bikorwa by’urugomo byabereye mu myigaragambyo mu mujyi wa Portland muri leta ya Oregon.

Bwana Trump yashinje Ted Wheeler, umuyobozi w’umujyi wa Portland akaba n’uwo mu ishyaka ry’abademokarate, gutuma habaho “urupfu n’isenywa ry’umujyi we”.

Ariko Bwana Biden yavuze ko Perezida Trump arimo “gutiza umurindi urugomo ntacyo yitayeho”.

Ku wa gatandatu, umugabo yishwe arashwe muri uwo mujyi, mu gihe mu bindi bice byawo abateraniye hamwe bashyigikiye Trump bashyamiranaga n’abigaragambya bo mu nkubiri ya ‘Black Lives Matter’ bavuga ko ubuzima bw’abirabura bukwiye guhabwa agaciro.

Kuva Umunyamerika ukomoka muri Afurika George Floyd yakwicwa na polisi ku itariki ya 25 y’ukwa gatanu mu mujyi wa Minneapolis bigateza uburakari muri Amerika no mu bindi bice byo ku isi, umujyi wa Portland wabaye izingiro ry’imyigaragambyo yamagana urugomo rwa polisi n’irondabwoko.

Wheeler, ‘Mayor’ w’umujyi wa Portland, yaburiye abantu bawuzamo baje kwihorera, mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hari kwiyongera ubutumwa bwo bw’abashaka kubikora.

Yagize ati: “Ku bavuga kuri Twitter muri iki gitondo ko muteganya kuza i Portland gushaka uko mwihorera, ndikubasaba kuguma kure”.

Yanasubije ku byo yanenzwe na Bwana Trump, avuga ko Perezida w’Amerika ari we “wateje urwangano no gucikamo ibice”.

Ati: “Nabishima perezida adufashije cyangwa akirinda kwivanga”.

Mu ruhererekane rw’ubutumwa bwo kuri Twitter ejo ku cyumweru, Bwana Trump yagize ati:”Portland ntizikura na rimwe mu byabaye mu gihe ifite mayor w’umusazi”.

Yavuze ko ateganya kuhohereza abashinzwe umutekano ba leta ngo basubize ibintu mu buryo.

Yanashinje Bwana Biden kuba “adashaka kuyobora”.

Mu itangazo Bwana Biden yasohoye, yagize ati:”Trump ashobora kwibwira ko gutangaza ubutumwa kuri Twitter buvuga ku kubahiriza amategeko no kubungabunga umutekano bimugira umuntu ukomeye ariko kunanirwa kubuza abamushyigikiye gushaka gukora urugomo, bigaragaza ahubwo ukuntu ari umunyantege nke”.

Kubahiriza amategeko no kubungabunga umutekano ni imwe mu ngingo z’ingenzi zigize gahunda ya Trump wo kwiyamamariza kongera gutorwa, akabikora agaragaza ko abademokarate n’umukandida wabo Joe Biden bo bajenjekera ibyaha.

Src:BBC


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here