USA:abapolisi benshi biraye mu mihanda bafatanya n’abaturage kwigaragambya (amafoto)

0
492
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu gihe imyigaragambyo yatewe n’urupfu rwa George Floyd imaze gufata indi ntera, abanyamerika b’ingeri zose bakomeje kwiyongera mu mihanda ya za leta zitandukanye muri Amerika by’umwihariko muri leta ya Minneapolis.Gusa kuri iyi nshuro noneho igitangaje ni umubare munini w’abapolisi watangiye kwifatanya n’abigaragambya.

Nubwo mu minsi yashize imbuga nkoranyambaga zari zuzuyeho amashusho na videwo by’abapolisi bakoresheje inkoni, ibyuka biryana mu maso n’amasasu kugira ngo bahoshe imbaga yigaragambyaga⁠, ariko amakipe amwe n’amwe y’abapolisi yifatanije n’abigaragambyaga kuri uyu wa gatandatu no kuri iki cyumweru .

Ibi bavuga ko babikoze mu rwego rwo kwerekana ubugome,n’ivanguramoko rimaze gufata intera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Umuyobozi w’igipolisi mu ntara ya Genesee, Chris Swanson mbere y’uko yinjira mu mbaga yigaragambyaga agatangira no kubatera akanyamuneza yagize ati “Nakuyemo ingofero, nshyira inkoni hasi.  Ndashaka gukora iyi parade, ntabwo ari imyigaragambyo”.

Abashinzwe umutekano i Camden, muri Leta ya New Jersey, na bo bari batwaye utubendera kandi bashinze amavi hasi bisa nk’aho bifatanije n’imbaga y’abantu basakuza basubiramo kenshi bati “nta butabera, nta mahoro.”

I Santa Cruz, muri Californiya, umuyobozi wa polisi, Andy Mills, yapfukamye hamwe n’abigaragambyaga ku ifoto yamamaye na Colin Kaepernick ayishyira kuri Twitter yandikaho ati “mu rwego rwo kwibuka George Floyd & no kwamagana ihohoterwa rya polisi rikorerwa Abirabura.

Mu mijyi ya Kansas, Missouri, abapolisi⁠ – umuzungu umwe, umwirabura umwe – bafotowe bafite icyapa cyanditseho ngo “Dushyire ku iherezo ubunyamaswa bukorwa n’igipolisi”.

I Fargo, mu majyaruguru ya Dakota, umupolisi yagaragaye afatana amaboko n’abategura imyigaragambyo ubwo yari afite icyapa cyanditseho ngo “Turi ubwoko bumwe … Ubwoko bw’ikiremwa MUNTU.”

Na none kandi abapolisi b’i Ferguson, muri Leta ya Missouri, bitabiriye igikorwa mu gikorwa cyo kumara iminota icyenda n’igice,bapfukama mu kwibuka Floyd, byatumye imbaga yari yitabiriye imyigaragambyo igaragaza akanyamuneza.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here