USA:Amafoto yuzuye agahinda yaranze umuhango wo gusezera umwirabura,Floyd wishwe n’umupolisi

0
248
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Kuri uyu wa kane tariki ya 4 Kamena 2020, umuryango wa George Floyd, inshuti ze n’abashyitsi benshi bateraniye i Minneapolis mu muhango wo kumwunamira. Rev. pasteur Al Sharpton ni we wayoboye uyu muhango wabereye muri North Central University.

Ku wa gatandatu kandi umuhango wo kumusezeraho uzakomereza i Raeford, muri leta ya North Colorine aho nyakwigendera Floyd yavukiye,biteganyijwe ko naho hazahurira imbaga nyamwinshi.Ku wa mbere kandi umubiri wa Floyd uzagezwa i Houston aho yakuriye.

Aya ni amwe mu mafoto yuzuyemo agahinda yafashwe muri uyu muhango:

Aha abantu bahagaze bacecetse iminota umunani n’amasegonda 46 – Uburebure bw”gihe Derek Chauvin, wahoze mu gipolisi cya Minneapolis yamaze ashinze ivi rye ku ijosi rya Floyd .

Hagati harimo mubyara wa Floyd Shareeduh

Aha munsi hari Rev. Pasteur Al Sharpton uri gutanga inyigisho ku bitabiriye uyu muhango. Sharpton yagize ati: “George Floyd ntiyagombaga kuba yarapfuye.” “Ntabwo yapfuye azize urupfu rusanzwe. Yapfuye azize imikorere mibi y’ubutabera bw’Amerika”

Rev. Al Sharpton

Aha hepfo Philonise Floyd yavugiraga mu muhango wo kwibuka murumuna we George Floyd. Yavuze ko George “yakoze ku mitima ya benshi” kandi imbaga y’abari bateraniye i Minneapolis ari ikimenyetso cy’ibyo. Philonise ati: “Abantu bose bari hano barashaka ubutabera, turashakira ubutabera George.” “Kandi agiye kububona bidatinze.”

Philonise Floyd mukuru wa George Floyd afata ijambo
Uyu mugore ntiyashoboye gutangira amarira ye muri uyu muhango

Ibyamamare bitandukanye muri Amerika na byo byagiye bigaragara muri uyu muhango

Uyu ni umukinnyi wa komedi, Kevin Hart,iburyo bwe hari, umuraperi Chris “Ludacris
Umugore umenyerewe mu guharanira uburenganzira muri kongere y’Amerika Ilhan Omar
Imbaga yari yuzuye hanze y’icyumba umuhango waberagamo

Scott Hagan, umuyobozi wa North Caroline University, yatangaje ko hashyizweho buruse yo kwibuka George Floyd. Yavuze ko yamaze kubona inkunga irenga $ 52.000. Yongeyeho kandi ati”Igihe kirageze cyo gushora imari nka mbere mu gisekuru gishya cy’abasore birabura b’Abanyamerika kandi biteguye gufata ubuyobozi bw’igihugu cyacu.

Scott Hagan afata ijambo
Isanduku irimo umubiri wa Floyd


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here