USA:Birangiye Daniel Lewis Lee yishwe atewe urushinge

0
432
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Daniel Lewis Lee wahamwe n’icyaha cyo kwica amaze guhabwa urwo gupfa nyuma y’amasaha macye urukiko rw’ikirenga rutegetse ko yicwa, ni we wa mbere uhawe iki gihano n’urukiko rwo ku rwego rw’igihugu mu myaka 17 ishize.

Abandi bantu bane bakatiwe urwo gupfa kimwe na we, bamaze igihe bamagana kubica hakoreshejwe kubatera urushinge bavuga ko “ari igihano cy’ubugome kandi kidasanzwe”.

Gusa urukiko rw’ikirenga rwanzuye ko kwica aba bantu “bigomba gukorwa nk’uko byateguwe”.

Urukiko rw’ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu masaha yashize rwatesheje agaciro icyemezo gihagarika iki gikorwa cyari cyategetswe n’umucamanza.

Ibiro by’ubutabera byahise bijuririra icyemezo cy’umucamanza Tanya Chutkan wari wasabye ko guha igihano cy’urupfu Lewis biba bihagaritswe.

Bwana Lee yagombaga guhabwa igihano cyo gupfa mu kwezi kwa 12 umwaka ushize ariko umucamanza ategeka ko byigizwayo.

Bwana Lewis Lee ni umuzungu w’ibitekerezo bishyira hejuru abera (white supremacist) wakoreye iyicarubozo maze akica umuryango w’abantu batatu imibiri yabo akayijugunya mu kiyaga.

Mu 1996, Lewis Lee n’undi mugabo witwa Chevie Kehoe, barezwe kwiba intwaro, kwiba no kwica William Mueller, umugore we Nancy n’umwana wabo Sarah w’imyaka 8.

Mu 1999 Lewis Lee yakatiwe urwo gupfa, naho Chevie Kehoe akatirwa gufungwa burundu.

Uyu yagombaga kuba yarahawe igihano cyo gupfa mu kwezi kwa 12 mu mwaka ushize nyuma yo guhamwa n’icyaha.

Ibi byatindijwe n’uko urukiko rwari rwabujije ko ahabwa iki gihano.

Earlene Peterson, umukobwa we, umwuzukuru we n’umukwe we (umugabo w’umukobwa we) bishwe na Lewis Lee, gusa yanze ko uyu mugabo yicwa.

Umwaka ushize yabwiye CNN ati: “Byateza isoni umukobwa wanjye kuba hari umuntu wakwicwa kubera we.”

Kwica Lewis ni kimwe mu bihano by’urupfu biteganyijwe guhabwa abantu bane muri uku kwezi kwa karindwi n’ugutaha kwa munani muri Amerika. Ni abagabo bane bahamijwe ibyaha byo kwica abana.

Imibare y’ikigo ‘Death Penalty Information Center’ ivuga ko kuva mu 1988 kugeza mu 2018 abantu 78 bakatiwe urwo gupfa n’inkiko z’urwego rw’igihugu, ariko batatu ari bo bishwe. Hari 68 bafunze bakatiwe iki gihano.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here