USA:Hagiye kubakwa umujyi uzatuzwamo abirabura gusa

0
97
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Georgia hagiye kubakwa inzu zizatuzwamo imiryango y’abirabura gusa, ku butaka bungana na hegitari 39, aho bazaba bishyira bakizana nk’ubwoko butuye mu mudugudu wabwo.

Umugore witwa Ashley Scott ukora ubushabitsi bujyanye n’ibikorwa by’ubwubatsi niwe watangije uyu mushinga afatanyije n’imiryango 19 y’abirabura. Bizeye ko ako gace kazaba nk’ijuru rito ku birabura by’umwihariko bamaze igihe bafatwa nabi muri iki gihugu.

Aka gace kazaba gafite inzu zo guturamo, aho abantu bashobora kwifashisha mu bikorwa by’ubuhinzi ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi.

Scott yatangaje ko kubona abirabura mu mihanda bari kwigaragambya ari ikintu kibabaje, nyuma y’impfu za bagenzi babo barimo George Floyd. Ni yo mpamvu we n’abo bafatanyije biyemeje kubaka aka gace ku buryo abantu b’ubwoko runaka bisangamo, bakahafata nk’umudugudu wabo.

Ibi bikorwa bizakorerwa mu cyaro kiri ahitwa East of Macon mu gace ka Wilkinson.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here