Uturere 10 dukorera mu nyubako nziza kurusha utundi mu Rwanda

1
2734
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Igihugu cy’u Rwanda gifite ibikorwa remezo biri gutera imbere ku buryo inyubako nyinshi ziri kubakwa zijyanye n’igihe.Zimwe muri zo ni izo ibigo bya Leta bikoreramo.Tugiye kurebera hamwe uturere dufite inyubako zibereye ijisho kurusha utundi .Birumvikana akeza karigura ,igiciro cyazo kenshi kigira ijambo mu ko tugaragara.Turadutondeka duturutse inyuma

10.Nyabihu

Akarere ka Nyabihu kuzuye gatwaye asaga miliyoni 800 z’amanyarwanda kakaba gaherereye mu ntara y’Iburengerazuba.

9.Nyanza

Nyanza ni ikicaro cy’intara y’Amagepfo ,ikaba inafite igicumbi cy’amateka dore ko hari n’ingoro y’Umwami yo mu Rukari.Inyubako y’aka karere yuzuye itwaye miliyari 1.1.

8.Kayonza

Iyo ugeze mu marembo ya Kayonza usanganirwa n’ikibumbano cy’inka.Inyubako ya Kayonza yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni 750 isozwa kubakwa muri Kanama 2017.

7.Nyamagabe

Ku musozi witegeye niho usanga ibiro by’akarere ka Nyamagabe.Habarizwa ikipe y’Amagaju arikon’inyubako ntizihatangwa kuko abagakoreramo bicara hejuru ya miliyoni 788.

6.Kicukiro

Mu murwa mukuru wa Kigali birumvikana niho Kicukiro ibarizwa mu murenge wa Kagarama hakaba ari ho akarere gafite ikicaro cyagatwaye miliyoni 725 ngo gature heza

5.Ruhango

Muri 2015 nibwo abatuye i Ruhango batashye inyubako ikoreramo akarere kabo bikaba byarabasabye kurekura akayabo ka miliyoni 601 ngo buzuze iyi nzu ifite ibyumba 24.

4.Rutsiro

Akarere ka Rutsiro gafite amagorofa abiri kakaba karuzuye gatwaye akayabo ka miliyoni 750.

3.Nyarugenge

Mu biro by’Umugi wa Kigali burya ni naho Nyarugenge ifite ikicaro.Iyi nyubako y’Umugi yatwaye amafaranga miliyari 8.8 Akeza karigura!

2.Kamonyi

Ugisohoka mu mugi wa Kigali ufashe umuhanda werekeza mu Magepfo ,amarembo agusanganira ni aya Kamonyi.Kamonyi ifite ibiro byiza dore ko byanayikosheje agera muri miliyari 1 ni ukuvuga miliyoni 1000

1.Gasabo

Umuhanga mu by’ubugeni yakora iki ngo ubonye ibiro by’akarere amenya izina ryako?Karamutse kitwa Gasabo kaba kariho ikinyampande gisa nk’izina ryako.Ni nako biri nk’uko mubibona mu ishusho.Gasabo ni ko karere gahenze mu Rwanda dore ko ibiro byako bihagaze miliyari 5.5


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

1 COMMENT

  1. Ariko kiriya kinyamubyimba si igisabo ahubwo ni agaseke
    Hariya rero mwarabeshye
    Ubwo uwashaka kumenya izina ry’akarere arebeye ku igihangano gihari yakita GASEKE

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here