Uwabiciye bigacika mu kogeza umupira Rutamu Elie Joe yashyize hanze amafoto y’Umwana we

0
2437
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Rutamu Elie Joe yavuye mu Rwanda mu umwaka wa 2018 yerekeza muri Amerika asiga avuze ko agiye gukomereza amasomo ye mu ishuri ryigisha ibyerekeye gushakira isoko abakinnyi ku ruhando mpuzamahanga, akabyiga nk’ushaka kubikora by’umwuga.

Rutamu Elie Joe

Nyuma yuko yerekeje muri Amerika, mu mwaka ushize wa 2019 nibwo Rutamu Elie Joe wamamaye cyane mu kogeza imipira mu Rwanda, yasezeranye n’uwo yihebeye umukobwa bamaze igihe bakundana witwa Nyinawabeza Rebecca,mu birori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyinawabeza Rebecca wasezeranye kubana akaramata na Rutamu, asanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yiga ibyerekeye ubuvuzi muri Kaminuza ya Michigan iri mu Mujyi wa Lansing. Ubu ari gusoza amasomo y’impabumenyi y’ikirenga mu buvuzi muri iyi kaminuza.

Nyuma yuko asezeranye kuri rubu Rutamu Elie Joe aciye ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto y’umwana we arangije hasi ashyiraho udutima.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here