Uwagaragaye ku mashusho yacicikanye ku mbugankoranyambaga akubitwa bikabije NIYONZIMA Salomon yitabye Imana.

2
406
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Taliki ya 25 werurwe 2020 nibwo Police y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abagabo babiri bagaragaye ku mashusho bakubita bikabije uwitwa NIYONZIMA Salomon bamuziza ko yibye igitoki.

Ibi bikaba byarabereye mu karereka Rubavu mu murenge wa Rugerero. Abafashwe muri batanu (babiri bafashe amaguru n’abandi babiri bafashe amaboko n’undi umwe uri kumukubita) bakoze iki cyaha ni NIYONZIMA Jean Baptiste w’imyaka 30 y’amavuko na BITWAYIKI Jean Bosco w’imyaka 37 y’amavuko.

Nkuko tubikesha itangazo ryaciye kuri Radio, uyu Salomon w’imyaka 27 wakubiswe bikabije yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa gatandatu taiki ya 28 Werurwe 2020 aguye mubitaro bya Gisenyi aho yajyanywe nyuma yo gukubitwa.

Abagabo 3 basigaye bakaba bagishakishwa na Police y’u Rwanda kandi bakibutsa abaturage ko kwihanira ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, bakihanangiriza nanone ko uzafatwa yihanira azahanwa ni itegeko.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

2 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here