Uwahoze ari perezida wa Kenya Daniel Toroitich Arap Moi yitabye imana!

0
63
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Gashyantare kuri tereviziyo na Radiyo by’igihugu cya Kenya Perezida w’igihugu cya kenya, Uhulu Kenyatta yatangaje  inkuru yakababaro y’urupfu rw’uwahoze ayobora leta ya kenya. Uyu mu kambwe yaguye mubitaro bya Nairobi (Nairobi Hospital).

Uyu mukambwe watabarutse apfuye afite imyaka 95 y’amavuko. Yabonye izuba kwitari 24 muri Nzeri mu 1924. Yavukiye mugiturage cya Kiriengwo. Amashuri ye abanza yayize ku kigo cya amashuri cya Kabartonjo. Moi yaje kwerekeza mu ishuri nderabarezi rya Kapsabet kuva 1957 kugeza 1947. Nyuma yerekeje muri kaminuza aho yakomeje kwiga ibijyanye n’uburezi. Nyuma y’amasomo yajyiye kwigisaha mu ishuri ndera barezi rya Tambach mu karere ka Keiyo. Yaje no kuba umuyobozi mukuru wiryo shuri. Moi yakoze umwuga wo kwigisha kuva 1946 kugeza 1955. Nyuma Moi yahise yinjira muri police. Moi yabaye umukirisito afata izina rya Daniel.

Mu 1960 Moi yashinze ishaka rya Politike aryita KADU ( Kenyan African Democratic Union) hamwe na Ronald Ngala bashakaga guhangana n’ishyaka rya KANU (Kenyan African National Union) ryari riyobowe na Jomo Kenyatha. Muri yagizwe minisitiri w’uburezi mbere yuko Kenya ibona ubwigenge. Nyma yuko Kenya ibonye ubwigenge Muri 1963, Jomo kenyatha yumvishije Moi ko KADU na KANU byahuza ingufu bikaba ishyaka rimwe muri 1964ishyaka rya KADU ryisunze KANU. Jomo Yahise agira Moi minisitiri w’ibibera mu gihugu (Minister of home affairs). Nyuma y’aho  gato muri 1967 Moi yagizwe  uwungirije perezida (vice-president).

Muri 1978 Moi yaje kuba perezida wa Kenya nyuma y’uko uwari perezida Jomo kenyatha yitabye imana. Mu gutangira Moi yarakunzwe cyane bitewe na Politike ye yo kwegera abaturage bitandukanye ni by’uwo yarasimbuye Jomo Kenyatha wategekeraga mu biro. Gusa bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo nuko yaragiye kwamburwa ubutegetsi (Coup d’état) nawe yahinduye politike atangira kuyoborera mu biro.

Kugeza ubu Moi niwe mu perezida wa Kenya wayoboye imyaka myishi igera kuri 24. Yagiye ku butegetsi 1978 avaho 2002. Mu matora y’umukuru w’igihugu ya 1992 Moi yayatsinze ku mpuzandengo ya 36.3% naho ayo muri 1997 yabonye 40.4%.

Moi yashyingiwe na Lena Moi muri 1950 baje gutandukana 1974 mbere y’uko aba perezida. Daniel Moi yabyaye abana 8, abahungu batanu n’abakobwa batatu.

Moi yitiriwe ibintu byinshi muri Kenya. Ibyo birimo: ikibuga mpuzamahanga cya Mombassa (Moi international airport), kaminuza ya Moi( Moi university), Sitade Ya Moi iri kisimu (Moi stadium), n’ibindi bigeye bitandukanye harimo imihanda nuduce tumwe natumwe muri Kenya.

Imana imuhe iruhuka ridashira!


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here