Uwari myugariro wa Rayon Sports Radu yerekeje muri Police FC

0
273
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ikipe ikunzwe cyane mu Rwanda Rayon Sports ntiyorohewe muri iyi minsi bitewe no kutumvikana hagati y’abayobozi bayo. Iyi kipe ikomeje kujya aharindimuka kuko kugeza ubu myugariro wayo w’inyuma ku ruhande rw’iburyo, Iradukunda Eric uzwi nka ‘Radu’ yerekeje muri Police FC.
Iradukunda wasoje amasezerano y’imyaka ibiri yari yarasinyiye ikipe ya Rayon Sports yerekeje muri Police FC yasinyiye imyaka ibiri.

Iradukunda Eric yageze muri Rayon Sports mu mwaka wa 2018 avuye muri AS Kigali, ayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona cy’ubushize.

Amakuru avuga ko uyu musore yasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri Police FC ku wa Gatanu gusa impande zombi zumvikana ko bitagomba guhita bijya hanze.

Biravugwa ko Iradukunda Eric yaguzwe miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda, akazajya ahembwa ibihumbi maganane buri kwezi.

Iradukunda Eric yazamukiye mu ikipe y’abato ya FERWAFA .Yanyuze mu makipe nka Police FC mbere yo kwerekeza muri AS Kigali yamazemo imyaka 4.

Radu ni umwe mu bakinnyi basanzwe bahamagarwa mu ikipe y’igihugu, Amavubindetse ari mu bakinnye igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo kizwi nka CHAN (Championnat d’Afrique des nations de football) cyabereye muri Maroc muri 2018.

????????????????????????????????????

Iradukunda Eric Radou azwiho ubuhanga bwo kuba yakina mu gihe ikipe iri kugarira cyane hakoreshejwe abugarira bane no mu gihe umutoza yaba akoresha abakinnyi batatu inyuma.

Yabaye umukinnyi wa kabiri usohotse muri Rayon Sports mu minsi itarenze itatu,nyuma ya Irambona Eric werekeje muri Kiyovu Sports.
Andi makuru avuga ko abarimo Kimenyi Yves,Iragire Saidi na Rutanga Eric aribo bakurikiraho mu gusohoka muri Rayon Sports.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here