Uwasabye ba bakobwa gushyira amashusho y’ubwambure ku mbuga nkoranyambaga yarashwe arapfa ,ashaka gutoroka

0
2959
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko Polisi y’u Rwanda yarashe David Shukuru Mbuyi w’imyaka 25 ukomoka muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo, ashaka gutoroka aho yari afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga. Yakekwagaho icyaha cyo gusambanya no gucuruza bantu.

Mu itangazo RIB yanyujije kuri twitter, yavuze ko uyu Mbuyi yari arimo akorwaho iperereza ku kuba yari ari mu itsinda rigurisha abakobwa b’Abanyarwandakazi, mu busambanyi mu gihugu no hanze yacyo.

Yatawe muri yombi muri iki cyumweru hamwe n’abakobwa bane b’Abanyarwandakazi, bakwirakwiza amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga.

RIB ivuga ko Ambasade ya RDC mu Rwanda yamenyeshejwe aya makuru, kandi ko iperereza rikomeje.

Amakuru atujyeraho avuga ko uyu ari warashwe

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here