Uwunganira Sankara yifuza ko Rusesabagina yazaza nk’umutangabuhamya aho kumurindira

0
103
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Me Nkundabarashi Moise wunganira Nsabimana Callixte alias Sankara, avuga ko gutegereza ko Rusesabagina Paul na Nsengimana Herman bazaza kuburanira hamwe n’umukiliya we, bizabasubiza inyuma kuko bo bari bageze kure biregura akavuga ko icyaba kiza ari uko umwe yazaba umutangabuhamya mu rubanza rw’undi.

Nsabimana Callixte wari wariyise Majoro Sankara yafashwe muri Gicurasi 2019 kuva ubwo atangira kugezwa mu nzego z’ubutabera akaba amaze umwaka aburana.

Ejo ku wa 10 Nzeri 2020, Sankara yasabye ko Ubushinjacyaha bwakwihutisha dosiye ya Paul Rusesabagina yita sebuja kimwe na Nsengimana Herman kugira ngo bazaburanire hamwe kuko ibyo bashinjwa ngo babikoranye.

Ni igitekerezo cyakiriwe neza n’abaregera indishyi mu rubanza ruregwamo Sankara gusa umunyamategeko w’uyu musore we avuga ko byaba ari ugusubira inyuma kuko urubanza rwabo rwari rugeze kure.

Mukiganiro kihariye yagiranye n’Umuseke, Me Nkundabarashi Moise wemera ko iyo imanza zisa, zishobora guhurizwa hamwe kuko bifasha abaregwa guhabwa ubutabera bwuzuye ndetse bikorohera n’Ubucamanza.

Ati “Ariko muri izi manza ikibazo gihari ni uko ziri ku rwego rutandukanye. Hari ikirego cyatanzwe mu rukiko kitarahabwa itariki [avuga icya Herman Nsengimana].”

Agaruka ku migendekere y’urubanza, akavuga ko muri uru rw’umukiliya we, Ubushinjacyaha bwamaze gusobanura ikirego ubu hakaba hari harimo ikiciro cyo kwisobanura ku ruhande rw’uregwa.

Sankara waburanye yemera bimwe mu byaha ashinjwa, ubu yari ageze ku cyaha cya kenda yisobanura mu byaha 17 aregwa.

Me Nkundabarashi avuga ko mu gihe imanza za bariya bantu (Rusesabagina, Callixte na Herman) zaba zihujwe byatuma ruriya rwabo na rwo rwahita rutangira bundi bushya.

Ati “Kuko ibyo Sankara yavuze abandi bo ntabwo babizi, niba hari ibyo twabavuzeho byasaba ko twongera kubivuga bushyashya hanyuma n’Ubushinjacyaha bukongera bukavuga bushya uko buri wese yakoze ibyaha aregwa.”

Akomeza gira ati “Ni nk’aho twaba dusubiye inyuma, ahubwo nge numva twakomeza kuburana ahubwo buri wese akazaba umutangabuhamya mu rubanza.”

Ubwo Perezida Kagame yagiranaga ikiganiro n’ibitangazamakuru bya RBA ku cyumweru, yavuze ko abakurikiranyweho biriya bikorwa by’ubugizi bwa nabo byabereye mu ntara y’Amajyepfo hari igihe bashobora kuzahurira mu rubanza bashinjanya hagati yabo.

umuseke


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here