Hadutse virusi nshya ishobora kuba icyorezo gikwira isi nka coronavirusi mu Bushinwa

0
671
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu gihugu cy’u Bushinwa hongeye kwaduka indwara y’ibicurane igaragaza ubushobozi bwo kuba yaba icyorezo.

Abahanga my bya siyansi bavuze ko iyi ndwara ikwirakwizwa n’ingurube ariko ikaba ifite n’ubushobozi bwo kwanduza abantu.

Abashakashatsi bahangayikishijwe no kuba iyi virusi ishobora guhindura imiterere yayo aribyo bita ‘mutation’ ikaba yakwirakwira my bantu ku buryo bwihuse noneho bikaba byabyara icyorezo kibasira isi mbese nka coronavirusi.

Mu gihe byaba bigenze gutyo abantu ntibaba bafite ubwirinzi bwo guhangana n’iyo virusi.

Icyorezo giheruka kuzengereza isi cyo my bwoko bw’ibicurane cyari ibicurane by’ingurube cyadutse muri 2009 gihereye muri Mexique ariko ntikishe benshi nkuko byari byitezwe kuko abantu bakuze babashije kugira ubwirinzi kuri cyo.

Virusi y’iyi ndwara yahawe izina rya G4 EA H1N1 ishobora gukura mu buryo bwihuse mu mubiri w’umuntu cyane cyane ahaca umwuka.

Ibipimo byagaragaje ko abanduye iyi virusi bakorerega ahanini mu mabagiro y’ingurube mu Bushinwa.

Prof .Kin Chow Chang ukorera muri Kaminuza ya Nottingham yabwiye BBC ko kuri ubu abantu barangariye kuri coronavirusi Kandi bikwiye ariko ko badakwiye kwirengagiza ibindi byorezo bishobora gutera.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here