Wa mwana witwa Jimmy Mulisa yahawe impano na Jimmy Mulisa anafashwa bikomeye na Pastor P

0
133
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ntakirutimana Jimmy Mulisa ufite imyaka 11, akaba avuka mu karere ka Ruhango afite impano yo kuririmba.
Amikoro y’uyu mwana ntahagije kuko na gitari akoresha acuranga avuga ko ari iya se yamuhaye kuko atri kubona uko agura ebyiri.
Mu kiganiro versus gikorwa na lucky, nibwo hagaragaye impano y’uyu mwana, maze asaba abantu kumufasha kuzamura urwego rwe, no kumugurira ibikoresho by’umuziki bihagije.


Kwisonga bazina we akaba n’icyamamare mu butoza Jimmy Mulisa akaba yemeye gufasha uyu mwana mu buryo bwose bushoboka, ndetse anezezwa no kuba yitiranwa nu mwana ufite impano itangaje.
Uyu mwana yafashijwe nabantu benshi harimo, abamuhaye gitari, abamwemereye kumukorera indirimbo harimo producer Pastor P.


Icyigaragarira buri wese, impano y’uyu mwana ni ntashidikanywaho. Kuko afite ububasha bwo gucuranga anaririmba, ndetse byakarusho akaba azi imirya n’udukoryo twa gitari, kugeza naho acuranga gitari ayifatiye inyuma, mu mugongo.
Abanyarwanda rero ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange bakwiye gutegereza impano nshya mu muziki.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here