Waba uzi impamvu mu Rwanda bizihiza umunsi w’intwari ku itariki ya mbere Gashyantare ? Menya byinshi kuri uyu munsi

0
62
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ku itariki ya mbere Gashyantare mu Rwanda ni ikiruhuko ku baturarwanda bose cyo kwizihiza umunsi w’intwari. Hirya no hino mugihugu baraterana bakizihiza umunsi w’intwari.Abahanzi barahimba, banyeshuri bakadefira, intore zigahamiriza abakobwa bakabyina umudiho. Ibi bikorwa bibuka kandi banazirikana ibikorwa by’intwari z’urwanda zamennye amaraso kugira ngo rube uko ruri ubu.

Kuki mu Rwanda bizihiza umunsi w’intwari muri Gashyantare?

Nk’uko amateka abigaragaza mu Rwanda ukwezi kwa Gashyantare ni ukwezi  kwaranzwe n’ibyiza gusa nta kibı kigaragara mu mateka cyaba cyarabaye muri uku kwezi. Iki gihe abanyarwanda baba bejeje imyaka, akavura kagwa mu rugero, mbsese haba hari ibyishimo mu gihugu.Ni yo mpamvu  hahiswemo uku kwezi ngo bajye  bizihiza intwari zatabaye u Rwanda mu gihe cyiza nk’iki bishimye banezerewe. Nuko tariki ya mbere Gashyantare yatoranyijwe nkuko tubikesha urwego rukuru rw’igihugu rushinjwe intwari,imidali n’impeta.

Intwari Nimuntu ki?

Intwari ni umuntu ukora ibikorwa by’indashyikirwa bifitiye imbaga nyamwinshi akamaro, akaba yanataga ubuzima bwe kunyungu za benshi . Umuntu yitwa intwari binagendeye ku bwamamare  bw’ibikorwa yakoze bikaba bizwi na benshi  cyane. Urugero nka Gisa Fred RWIGEMA ni intwari kuko niwe watangije urugamba rwo kubohora igihugu yemera no guhara ubuzima bwe kandi byari gushoboka ko atishora muri urwo rugamba ariko yarabikoze ku bw’inyungu za benshi.

Ibiranga Intwari

Bimwe mu biranga intwari ni ukugira umutima ukomeye kandi ukeye, ni ukudatinya gushyigikira icyiza kugaragaza ikibi no guhagurukira kukirwanya uzi neza ingaruka, kabone n’ubwo byagusaba kumena amaraso. Ikindi ni ugukunda igihugu, kugishyira imbere no guharanira ubusugire, iterambere n’ishema by’igihugu n’ubumwe bw’abagituye. Harimo kandi ubwitange mu bigaragaza intwari, akaba ari ukwigomwa inyungu zawe bwite, guharanira inyungu rusange, byaba ngombwa ugahara ubuzima bwawe. Kugira ubushishozi ni ikindi mu biranga intwari, ni nko kureba kure no kumenya ukuri kutagaragarira buri wese

Ibyiciro bitatu by’intwari mu Rwanda

Ibyiciro by’intwari mu Rwanda bigabanyijemo ibyiciro bitatu hagendewe kuburemere bw’ibikorwa by’ubutwari bakoze. Ibyo byiciro ni: IMANZI, IMENA N’INGENZI.

INTWARI Z’IMANZI

Iki kiciro ni cyo kiciro kiri hejuru ya byose. Kigaragaramo intwari zikirenga zakoze ibikorwa by’indashyikirwa.

Major General Rwigema Fred itwari yo mu Manzi

Habonekamo intwari zitakiriho.
Ingabo itazwi izina. Ingabo itazwi izina yatoranijwe mu zindi ngabo zemeye guhara ubuzima bwazo kandi zitabashije kumenyekana ku buryo bwihariye. Major General Rwigema Fred: yatangije urugamba rwo kwibohora muri 1990 anahasiga ubuzima

Urwego rw’Imena

Iki cyiciro kibonekamo intwari ziyingayinga imanzi, zikaba inkwakuzi mu kugaragaza ibikorwa by’ubwitange bigira igihugu akamaro.

Iki cyiciro kibonekamo:

Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre: Yavukiye i Nyanza, mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo muri Werurwe 1911.
Rudahigwa yaranzwe no kurwanya akarengane n’ubutabera abigaragariza mu Rukiko rw’Umwami no mu mirimo ya buri munsi aho yirirwaga arenganura abaturage cyane cyane abaciye bugufi.

Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre:

Michel Rwagasana: Yavukiye i Gitisi na Nyamagana mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo mu wa 1927. Michel Rwagasana yakoze imirimo inyuranye yose yerekana ko yagirirwaga icyizere kubera ubunyangamugayo n’umwete bye, yabaye umukozi wa Leta Mbirigi i Bujumbura, yabaye umunyamabanga w’Inama Nkuru y’Igihugu kuva yajyaho muri 1954, yanabaye umunyamabanga wihariye w’Umwami Mutara wa III Rudahigwa.

Uwilingiyimana Agatha: Yavukiye i Gikore mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 23 Kamena 1953 Yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore kuva kuwa 17 Nyakaganga 1993 kugeza kuwa 7 Mata 1994 mu gihe cya Jenoside yishwe n’abari ingabo z’igihugu. Uwilingiyimana Agathe yagize umutima wa kigabo arwanya akarengane k’iringaniza mu gihe yari Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye mu butegetsi bw’irondakarere n’irondakoko bwa Habyarimana.

Uwilingiyimana Agatha intwari y’İmena

Abanyeshuri b’i Nyange: Abemezwaho ubutwari ni abari mu cyigo cy’i Nyange mu ijoro ryo kuwa 18 Werurwe 1997 mu ishuri ry’uwa gatandatu n’uwa gatanu igihe abacengezi batera icyo kigo ari abapfuye ari n’abatarapfuye iryo joro. Abanyeshuri b’i Nyange baharaniye ku mugaragaro amahame y’ubumwe bw’Abanyarwanda kugeza aho bamwe babizira babizi, bemera guhara ubuzima bwabo aho kwivangura.

Félicité Niyitegeka: Yavukiye i Vumbi mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo mu wa 1934. Mu mibereho ye, Niyitegeko Félicité yerekanye bwa butwari bwa buri munsi mu mirimo umuntu aba ashinzwe, haba mu byerekeye kwigisha no kurera, mu gucunga umutungo w’ibigo yakozemo, haba mu kuyobora abinjiraga mu muryango w’abafashabutumwa no gufasha abatishoboye. Ibyo byose yabigiranye ubushobozi bwinshi na bagenzi be bakabimwubahira kandi bakabimukundira.

URWEGO RW’INGENZI

Nkuko bigaragazwa n’’urwego  rukuru rw’igihugu rushinzwe intari n’imidali n’impeta iki kiciro nta muntu urimo, ubushakashatsi buracyakorwa ngo harebweko hari uwashyirwamo ariko kugeza ubu ntamuntu uri muri urwo rwego.

Ese waba intwari utarapfa?

Akenshi hibazwa niba waba intwari ukiriho, iyi ni ingingo itavugwaho rumwe kuko nyinshi mu ntwari tuzi zitabye İmana. Ikindi ni uko bavugako ushoboa kwitwa intwari nyuma ukaba waba ikigwari. Gusa nkuko bigaragara mu Rwanda ushobora kuba intwari ukiriho. Urugero ni nk’aho abanyeshuri b’Inyange bitwa intwari kandi bakiriho muri 47 barindwi gusa nibo bishwe bivuzeko mirongo ine bakiriho kandi bitwa intwari. Bityo rero ushobora kuba intwari ukiriho mu gihe waba wujuje ibisabwa nkuko twabivuze haruguru.

Phanuel Sindayiheba n’umugore we Prisca Uwamahoro bose barokokeye i Nyange. Bari mucyiciro cy’Imena


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here