Wari uzi ko Bernard Makuza yasimbutse 1.86m.Soma agahigo yesheje mu rukiramende.

0
643
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nyakubahwa Bernard Makuza yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.Ni n’umwe mu bamaze kuri uwo mwanya igihe kirekire.Nyuma yaho yaje no kuba Perezida wa Sena,umwanya ufatwa nk’uwa kabiri mu miyoborere y’igihugu.

Nubwo benshi bamuzi mu buzima bwa politiki ariko,hashobora kuba hari abatazi ubuhanga bwe mu gusimbuka urukiramende.Mu busanzwe Makuza akunze kugaragara mu bikorwa bya siporo muri rusange aho ari umukunzi ukomeye wa Kiyovu Sports.Mu minsi ishize yagaragaye anyonga igare mu bukerarugendo bushingiye kuri ryo.

Si ukwitabira siporo muri rusange kuko Hon.Makuza afite ubuhanga mu gusimbuka urukiramende kuko mu marushanwa yahuzaga amashuri muri 1980 yegukanye umudari w’umuringa(argent) aho yasimbutse intera ingana na metero 1.86.

Makuza atangaza ko icyo gihe umuhigo weshejwe wari metero 1.90

Ibi yabitangarije ku rubuga rwe rwa twitter akunda kuganiriraho n’abantu ku ngingo zitandukanye.

Makuza kandi yatanze inama y’uko uyu mukino uzwi mu ndimbi z’amahanga nka saut-en hauteur watezwa imbere.

Yagize ati,”Nibyo.Ariko icy’ibanze ni ukubikunda mbere na mbere no gukora imyitozo.Ni sport nk’izindi”‘.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here