Wari uziko ubwoko bw’amaraso yawe bufitanye isano n’imyitwarire yawe,uwo muzakundana ndetse n’umuhamagaro wawe.

0
483
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu bihugu byinshi abantu bakunze kwita ku bimenyetso by’inyenyeri cyangwa ibiri mu isanzure bizwi nka zodiac cyangwa horoscope ngo babihuze n’imyitwarire yabo cyangwa se uwo bazahuza mu rukundo.

Ibi si byo tugarukaho uyu munsi.Turarebera hamwe ahubwo isano iri hagati y’imyitwarire yawe ndetse n’ubwoko bw’amaraso yawe.Ibi bishobora kukubwira byinshi ku wo muzabana ndetse n’umuhamagaro wawe mu bijyanye n’imirimo uzakora.

Hari n’aho yewe babaza ubwoko bw’amaraso y’umuntu mbere yo kumuha akazi ngo barebe ko agashoboye.

Mu busanzwe habaho ubwoko bw’amaraso bune:A,B,AB na O.

 1. Ubwoko bw’amaraso bwa A Mu bushakashatsi bwakozwe n’ impuguke zo mu Buyapani, bwagaragaje ko abantu bafite bene amaraso yo muri ubu bwoko, ari abantu basabana kandi igihe cyose baba biteguye kurema ubucuti.– Akunda kwihugiraho gusa ariko akaba umuntu wihangana,– Abika inzika iyo akoserejwe– Iyo ababaye ntatinya kubugaragaza kimwe n’iyo yishimye,– Akunda kuvuga no gukora ibintu ku murongo,– Agaragara nk’ucisha make ariko ku rundi ruhande akunda gutegeka cyane,– Kubeshya ntibiri mu byo akunda gukora,– Akunda guhanga udushya– Aba yumva yahora mu mahoro n’umutuzo,– Acika intege vuba, bikamutera kutagera ku cyo yiyemeje vuba.

 2.Ubwoko bw’amaraso bwa B

Abantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa B bagaragara nk’ abihishe, kuko bigoye kubamenya. Gusa birahagije kugirana umushyikirano nabo mu rwego rwo kubamenya. Mu rukundo baritwararika cyane kuko bifuza gukundana n’umuntu utazabatenguha.

– Akunda kwigenga, ntakunda umuha amabwiriza,

– Ntakunda akavuyo cyangwa ibintu bitari kuri gahunda,

– Agira ingufu ku murimo,

– Akunda guhanga udushya,

– Ntabika inzika iyo akoserejwe

– Mu myitwarire, ahinduka nk’ikirere,

– Agira igikundiro ku bantu bose,

– Mu rukundo ni nyamujya irya n’ino, ntahama hamwe,

– Ntahindurwa n’aho ageze ahubwo ahindurwa n’ibitekerezo bye,

– Ni umuhanga cyane, akunda ubusesenguzi bw’ibyo abona cyangwa yumva.

– Ntacika intege vuba kandi aharanira kugera ku cyo yiyemeje.

3. Ubwoko bw’amaraso bwa AB

Abantu bafite amaraso yo mu bwoko bwa AB, kenshi bagaragara nk’ abantu b’ abanyagitsure, bagasabana, bahora bakeye mu maso ku buryo bigoranye cyane kumenya ibyo batekereza. Imyitwarire y’aba bantu iba isa nkaho ikomatanyije iy’abafite amaraso ya A n’abafite aya B.

– Akunda cyane impinduka

– Akunda amahoro, yanga akarengane,

– Ni umunyabugeni

– Abasha kwirwanaho mu kibazo ahuye na cyo.

– Azi kunoza akazi ke neza kandi niumunyamurava,

– Azi gutsura umubano mwiza muri bagenzi be,

– Ntakunda kwicara ubusa ntacyo ari gukora,

– Ahorana ubushake bwo gukemura ikibazo gikomeye,

– Ntakunda umuntu umutonganya cyangwa umutegeka icyo gukora,

– Agira indoto kandi agaharanira kuzishyira mu bikorwa,

– Akunda ko bamusaba urukundo kuru sha ko ari we ufata iya mbere asaba urukundo.

4. Ubwoko bw’amaraso bwa O

Abantu bafite ubu bwoko bw’ amaraso bwa bo bakunze gusabana na buri wese. 
Ni abantu bahorana ibakwe kandi ni abanyengufu ndetse ntibacika intege vuba.

– Agira umutima ukomeye udatinya vuba,

– Ntapfana ijambo

– Aratuje kandi agira urukundo rukomera,

– Yirengera ingaruka z’ibyo yakoze,

– Aharanira gusoza icyo yatangiye,

– Abasha kuvamo umuyobozi mwiza,

– Afata iya mbere mu gusaba urukundo, kandi yiyumvamo ubushake bwinshi bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

– Iyo yanzwe n’uwo bakundana biramuvuna bikomeye

–  Ntakunda guhabwa amabwiriza


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here