Wari uziko ushobora guhura n’impanuka mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina?Dore uko wazirinda

0
993
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu gikorwa cyitabirwa cyane kuri iyi si, nubwo gikorwa abantu biherereye ku buryo ibiberamo bikunze kumenywa n’abantu babiri gusa.

Icyakora nko mu yindi mirimo yose, mu mibonano mpuzabitsina naho habamo impanuka nubwo ingaruka zazo zidakunze kuba mbi nk’izindi mpanuka.

Urubuga rwa internet, OneBuy ruherutse gukora isuzuma mu baturage b’u Bwongereza rigamije kumenya zimwe mu mpanuka zikunze kubaho mu gihe bari gukora imibonano mpuzabitsina.

Habajijwe abantu 2 544 bavuga ku mpanuka bibuka zigeze kubabaho bari gutera akabariro.

Mu byavuye muri ubu bushakashatsi, bigaragaza ko impanuka yibasire benshi mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

Mu bandi babajijwe, 71 % bavuze ko bagiye batungurwa no kwinjiranwa n’umwe mu bantu bo mu muryango mu gihe bari gutera akabariro. Ikindi cyagaragaye ni ukwikanga kw’imitsi.

Ubushakashatsi bugaragaza kandi ko impanuka zikunze kwibasira abantu mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina, harimo kuvunika kw’igitanda, kunyerera mu bwogero no gukoboka cyangwa kugira udusebe duto kubera guhura kw’ibitsina ku muvuduko ukabije.

Inkuru ya IGIHE


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here