Umuhanga umwe yaravuzengo ukuri ntikugurwa ariko ibinyoma birahenda.Muriki gihe abantu bake nibo bashobora kuba bahagarara kukuri mubyo bavuga byose.Ushobora kwibaza uti kuberiki?Nubwo waba warabeshye ukabona uwo ubeshye arabyirengagije ntibikuyeho ko wabeshye kuko niyo wabwira umuntu nguramukunda mubyukuri utamukunda uba ubeshye.
Mubushakashatsi bwakozwe n’umuhanga mu mitekererereze ya muntu ndetse n’imivugire y’umubiri ibyo benshi bakunze kwita mundimi z’amahanga body language Dr.Lillian Glass yasohoye mu gitabo yise ‘The body Language of Liars’bugaragaza bimwe mu bimenyetso bya kwerekako umuntu ibyo ari kukubwira akubeshya ndetse n’uburyoki umuntu w’umubeshyi yitwara haba mumivugire ndetse no mubimenyetso akoresha avuga.Sibyo gusa Dr.Lillian Glass akaba yaranakoranye na FBI iki kikaba ari kigo cy’Abanyamerika gishinzwe kugenza ibyaba aho babaga bashaka ibimenyetso byahishwe.
Nkuko ubushakashatsi bukomeza kubivuga ngo kugirango umenyeko umuntu ari kukubesya bisaba kwitonda ukumva amagambo avuga ndetse nuko umubiriwe uvuga ibyo bakunze kwita mu ndimi z’amahanga body language.Nkuko tubikesha urubuga www.awesomeinventions.com rugaragaza bimwe mubimenyetso bikubiye mu gitabo cyanditswe na Dr.Lillian Glass byakwerekako umuntu ari kukubeshya.
Dore ibimenyetso 10 byakwerekako umuntu ibyo avuga ari kukubeshya
1. Iyo muvugana ahindura amerekezo y’umutwe byihuse
Mu gihe ubonye umuntu umubajije ikibazo agahita ahindura umutwe byihuse mbere yo kugusubiza ubushakashatsi bwagaragajeko aba agiye kukubwira ibintu birimo ibinyoma.
2. Impumeko ye irahinduka
Iyo umuntu umubajije ikintu iyo agiye kugusubiza ibinyoma atangira kuvuga bimugoye akazamura intugu ndetse nakajwi kakaba gatoya mbega akavuga mwijwi ritandukanye niryo warumuziho.
3. Umuntu ugiye kubeshya ahagarara yemye
Umuntu ugiye kubeshya ahagarara yemye muburyo bwo kwirinda kugirango batamuvumbura ko arikubeshya mbega aba yikomeje uko ashoboye kose.
4. Umuntu uri kubeshya asubiramo amagambo cyangwa interuro iyo arikuvuga
Ibingibi abikora kugirango abemeze neza (convince) mwere ibyo arikuvuga nkukuri.Gusubiramo amagambo ni bimwe mubi fasha umuntu kugirango abone igihe cyo gutekereza cg umwanya wo kuzana ibindi bitekerezo birikure.
5. Umuntu uri kubeshya yifata kumunwa
Ibi biba muburyo bwo kwirinda ibibazo yasubiza mbese yaguye mukantu cyangwa se yabuze uko abeshya.
6. Umuntu urikubeshya iyo agiye gusubiza yifata kubice bimwe na bimwe by’umubiri
Avuga yifashe cg yishima kubice bimwe na bimwe by’umubiri urugero amatama,umuhogo,munda ndetse rimwe na rimwe harigihe avuga yifashe no mumutwe.
7. Mukuvuga kwe umuntu urikubeshya aba arigushimangira ibintu cyane
Ibingibi ikibimutera nuko akekako mushobora kuba mwavumbuyeko ari kubabeshya.Mugutekereza ko yavumbuwe atangira kuvuga ashimangira ibintu bimwe nabimwe.
8. Atanga amakuru menshi nadakenewe
Amagambo menshi n’ibimwe mubiranga umuntu uri kubeshya.Gusa umuntu urikubeshya abayibwirako kuvuga amagambo menshi biramugaragaza nkumunyakuri.
9. Umuntu uri kubeshya biramugora kuvuga
Kubera ibitekerezo biba byamubanye byinshi ashaka uburyo bwo guteka imitwe umuntu uri kubeshya akenshi usanga iminwa ye yumye ndetse akenshi na kenshi usanga n’iminwa ye yaguye.
10. Umuntu uri kubeshya arareba cyane adahumbya
Kureba cyane nimwe muntwaro y’umuntu uba arikubeshya,kureba cyane adahumbya abikora agirango ase nutera ubwoba uwo bavugana kugirango yumve anizere yuko ibyo ari kuvuga ari ukuri. Nubwo ubushakashatsi bwagaragaje bimwe mubyakwerekako umuntu arikubeshya, sibyizako uko ubonye umuntu agaragaje ibi bimenyetso uhita uvugango arikubeshya ahubwo ugomba kugira ubushishozi no kumenya guhuza ibyo bimenyetso kugirango ubone amakuru ya nyayo kandi yizewe.