Waruziko gucaginga telefoni yawe 100% cyangwa uryamye nijoro ari bibi?Dore urutonde rw’amakosa ,atuma telefoni yawe yangirika ikanashiramo umuriro vuba

0
551
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ahari byigeze kukubaho wasohokanye n’inshuti zawe mu kirori ariko ugatengurwa na bateri (Battery) ya telefone yawe, mu gihe utangiye gufotora igahita izima! Hari abantu benshi bafatwa nk’abatekamutwe kuko telefone yazimye babashakaga.

Uyu munsi twabateguriye urutonde ibyo wakora kugira ngo telefone yawe imaremo umuriro nibuze igihe kurenze umunsi wose.Ndetse n’ibindi bintu ukora bigatuma telefoni yawe yangirika vuba.Duhere ku byatuma telefoni yawe idashiramo umuriro vuba

1.Gabanya urumuri rwa telefone yawe

Iki ni kimwe mu bimara umuriro wa telefone. Buri uko ufunguye telefone yawe bitwara umuriro mwinshi. Ibi binajyana n’uko ducokoza telefone zacu kenshi cyane,rimwe na rimwe no mu gihe bidakenewe.

Iyo rero harimo urumuri rwinshi bitwara telefone umuriro mwinshi! Ushobora kugabanya urumuri ku giti cyawe cyangwa ugashyiramo gahunda muri telefone yawe ikajya yongera cyangwa ikagabanya urumuri bitwe naho iri; niba iri ahakenerwa urumuri rwinshi ikabikora n’ahakenerwa rucye ikabikora.

Urugero mu gihe ari nijoro ushobora gushyiramo gahunda y’ijoro(night mode),kuko nijoro telefone idakeneye gukoreshwa ifite urumuri rwinshi.Ibi kandi bishobora no kukurinda kurwara amaso. Gusa ibi si telefofone zose zibikora.Suzuma niba telefone yawe ibikora

Abafite telefoni za Android banyura hano bagahitamo Light,dark and Automatic,ni byiza guhitamo automatic

2.Hagarika Wi-Fi gushakisha

Hari telefone ziba zifite Wi-Fi zihita zifunguKa iyo zigeze ahari interineti (internet) ibi nabyo bimara umuriro cyane. Niba ushaka kugumana umuriro muri telefone yawe funga Wi-Fi yawe ujye uyifungura mu gihe ubishatse, mu gihe utabishatse ikaba itafunguka.

3.Hagarika telefone kukwibutsa (notifications)

Telefone iyo wayemereye kujya ikwibutsa ( notifications) wenda ubutumwa bushya buvuye kumbuga nkoranya mbaga nka Facebook, Instagram, Gmail, WhatsApp nizindi, ibi bimara umuriro cyane kuko izo mbuga nkoranya mbaga ziba ziri gukora muri telefone yawe kandi binatwara umuriro.

Niba ushaka kurambisha umuriro muri telefone yawe hagarika izo notifications noneho uzajya ubyirebera mu gihe ubishatse hatabaye kwibutswa na telefone.

4.Hagarika application zikoresha umuriro mwinshi

Ushobora gutangara cyane nujya muri setting za bateri yawe ugasanga hari application itwara umuriro mwinshi cyane kandi ntacyo uyikoresha kinini. Geregageza ugabanye application zitwara umuriro mwinshi.

Application nka YOUTUBE,instragram,WhatsApp n’izindi zitwara umuriro cyane niba ushaka kujya umarana umuriro igihe kirekire geregeza ukoreshe izi mbuga nkorayambaga gake.

5.Vana automatic Syncing muri telefone yawe

Automatic syncing ni uburyo buba muri telefone aho buri kantu kose ukoze kuri telefone gahita kajya kuri email yawe urugero nka nimero nshyashya ya telefone, ifoto, ibitabo bihita nibindi.  Ibi bimara umuriro. Ugomba kubihagarika ukajya ubikora ari wowe ubishatse.

6.Funga interineti yawe (data connection)

Kimwe mu bintu bimara umuriro cyane harimo no kuba interineit ihora ifunguye, telefoen iba irigukorana nibintu byishyi cyane mugihe gito ibi bituma ikoresha umuriro cyane, niba rero wahoraga ufunguye interineti yawe geregeza ujye uyifunga mu gihe utari kuyikoresha, ibi bizarinda gushira kumuriro muri telefone.

7.Shyiramo imikorere ya telefone igezweho (update your operating system)

Iyo telefone yawe iri gukoresha uburyo bwarangije manda bishobora kumara umuriro. ugomba kumenya neza ko uri gukoresha uburyo bugezweho (Latest version of operating system).

8.Hoza bateri ya telefone yawe hagati ya 40% na 80%

Abahanga( engineers ) mu bijyanye na telefeone bagaragazako gushyira umuriro muri telefone ukageza ku ijana atari byiza kuko ibi binaniza bateri bigatuma imara igihe gito bityo bigatuma izajya ishiramo umuriro vuba. Niyo mpamvu batugira inama yo gushyira umuriro nibuze kugeza 80% gusa na bwo kandi ntitujye munsi ya 40%.

Ntugashyire umuriro muri telefone yawe ngo ugeze ku 100%

9.Ntugatume bateri yawe igera kuri 0%

Nk’uko tubonyeko atari byiza kugeza bateri ku 100% sibyiza kuyigeza 0%, ibi nabyo bituma ipfa vuba. Icyakora ibi byaribyo ku matelefone yakoreshaga bateri za telefone zakoreshaga ibinyabutabire bya nickel metal hydride (NiMH) kuri ubu bateri zikozwe mu kinyabutabire cya Lithium ion si byiza kuzimaramo umuriro, nibuze twagahise twongeramo umuriro mu gihe umuriro ugeza kuri 20%.

10.Irinde gukoresha telefone yawe mu gihe uri kuyicaginga

Uretse no kuba gukoresha telefone iri ku muriro bituma,umuriro utinjiramo neza.Gusa ngirango wabonye ko nyuma yo gukora ibi bituma,umuriro uhita ushiramo vuba mu gihe uyikuye kuri sharijeri(charger).Iyo ubikora kenshi byangiza batiri yawe.Gerageza guha ikiruhuko telefoni yawe mu gihe uri kuyicanginga.

Niba ibi tuvuze haruguru ntacyo bigufashije mu kugabanya ishira ry’umuriro cyane muri telefone yawe ubwo telefone yawe ifite ikibazo kindi wenda battery yawe si nziza (fake battery), wakwegera abakoze cyangwa bakora za telefone bakakubwira impamvu ibitera.

Mu nkuru zacu zitaha tuzabagezaho muri rusange amakosa dukora agatuma telefoni zacu zangirika vuba bidaturutse kuri batiri.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here