Waruziko ukwezi wavutsemo guhuye n’imico yawe?Menya imico y’umuntu ugendeye ku kwezi yavutsemo?

0
1319
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Uko iminsi igenda ihita ubushakashatsi burushaho gutera imbere ku kigero cyo hejuru.Siyansi nk’ikintu gikunda gutanga ibitekerezo kuri buri ngingo yemezako bitewe n’ukwezi umuntu yavutsemo bishobora kugira uruhare runini mu myitwarire ye ya buri munsi mu byo akora byose.

Gukoresha ukwezi umuntu y’avutsemo maze bikagufasha k’umenya imyitwarireye y’umuntu byatangiye gukoreshwa kuva kera.Nkuko tubikesha urubuga www.apost.com hagendewe k’umibare y’abantu bagiye babazwa nyuma yo gukora ubwo bushakashatsi byagarajeko imico y’abantu bakoreweho ubushakashatsi ihura n’ukwezi bavutsemo hafi ya bose.Abashakashatsi baheraho bemeza ko ugendeye k’ukwezi umuntu yavutsemo byagufasha k’umenya imyitwarire ye.

Tugiye guhera ku kwezi kwambere kugeza ku kwezi kwacumi n’abiri tubabwira imico yaburi muntu bigendanye n’ukwezi y’avutsemo

1. Ukwezi kwa mbere arikoMutarama”

Abantu bavutse mu kwezi kwambere n’abantu bifitemo ubushobozi bwo ku yobora,barigenga cyane bumvako ibintu byose bashobora kubyikorera nta bundi bufasha,baratuje cyane ariko n’ubwo batuje bakunda gusabana,baratekereza cyane ndetse bakaba bazwiho guhanga udushya no kugendera k’umategeko cyane.Bakunda kwita k’ubintu by’umuco kuko usanga iyo ari abahungu bakunda gutereta abakobwa bo mu cyaro ndetse n’abakobwa bakaba uko.Bakunda abantu babatera imbaraga,ndetse banakunda ko abantu babari iruhande bahora bishimye ntibakunda abantu bababaye cg bari mu gahinda,abantu bavutse mu kwezi kwambere ntibakunda kurwara cyane.Barizigama cyane k’uburyo iyo arikintu bagiye gukora babanza gutekereza cyane.

2. Ukwezi kwa kabiri ariko“Gashyantare”

Abantu bavutse mu kwezi kwa kabiri barangwa n’urukundo rwinshi ahantu hose aho bari iyo ntarukundo ruhari ntakiba gihari.N’abantu bagira impuhwe cyane ntiwapfa kubona umuntu barenganyije ndetse niyo ba bonye umuntu warenganyijwe birabababaza cyane niyo baba bata muzi, bagira intego zikomeye kandi iyo izo ntego batazigezeho birababaza cyane bagahora b’icuza.Bakunda gukurura igitsina gore bagahindura ibyiyumviro byacyo,bavugisha ukuri,ndetse bakunda kurwanirira uburenganzira bwabo.

3. Ukwezi kwa gatatu ariko”Werurwe’’

Ubushakashatsi bugaragazako abantu bavutse mu kwezi kwa gagatu ar’abantu bakunda kugira amahirwe cyane,bakunda kubona amafarnga cyane ariko akaba yanagenda vuba kuberako bagira impuhwe nyinshi.Bakurura abo badahuje igitsina kandi bagakundwa cyane,iyo badatuje cyane barasaragurika cyane,Bagira ibanga cyane k’umubitsa ibinga uba wizeyeko atazarimena,bakunda kwitabwaho,ndetse bashobora gukunda umuntu mu ibanga rikomeye cyane ntibabivuge,bazi kumva ndetse no kubarinkuru.Bakunda kwitangira abantu cyane kuko uramutse umusabye ubufasha ntabuguhe abayabuze uko y’abigenza.Bakunda kwitonda mu gihe bagiye guhitamo uwo bakundana.

4. Ukwezi kwa kane ariko”Mata”

Abantu bavutse mu kwezi kwa kane barangwa no gutuza,bakunda gukora ibintu ku murongo, ntibakunda abantu bakunda kuzarira mu kazi rimwe na rimwe bagira igitsure kinshi ndetse nta n’ubwoba bagira.Bakunda abantu bagira gahunda,bakunda guhanga udushya,bagira isuku cyane,bazi gufata umwanzuro,bakunda no kugishwa inama cyane kubera ukuntu ari inyanga mugayo.Bagira amahane cyane kubera iyo mpamvu iyo batitonze bakunda gutinywa cyane.

5. Ukwezi kwa gatanu ariko”Gicurasi”

Abantu bavutse mu kwezi kwa gatanu n’abantu bagira impano nyinshi,kubera iyo mpamvu bashobora kuba abahanzi beza abakinnyi ba firime abanditsi bibitabo  ndetse n’ibindi bitandukanye.Barubaha cyane gusa nabo banga akarengane cyane.Bagira amahane ariko agashira vuba.Bazi kujya inama,ndetse baba ari n’abeza mu isura sibyo gusa usanga bakunda kurakarira abantu bose baba babaje .Bazi gukora cyane ndetse bagakunda no gutemberera ahantu hashyashya cyane.

6. Ukwezi kwa gatandatu ariko”Kamena”

Abantu bavutse mu kwezi kwa gatandatu Barakunda cyane ndetse bakanafuha cyane,gusa bakunda kwitonda cyane mu rukundo,ntibibagirwa ibyahise bagira umutima mwiza,ikinyabupfura ndetse no kubana neza rimwe na rimwe ntibakunda kubika ibanga,ntibishimira na gato amagambo abavuzweho,barambirwa vuba cyane,babika inzika cyane,bakunda kwimura ibintu cyane bari bakwiye gukora murako kanya,gufata umwanzuro birabagora ndetse usanga barambirwa vuba cyane.

7. Ukwezi kwa karindwi ariko”Nyakanga”

Abantu bavutse mu kwezi kwa karindwi bakunda kwita kubandi,barihangana cyane bagira igikundiro kinshi kuburyo ntamuntu upfa kubanga, bakunda gutungurana cyane,bariyorobeka,akenshi bayoborwa n’amaranga mutima cyane,akenshi ibyo bakora babikora bagirango babone inyungu,ntibakunda kugira inshuti zitazagira icyo zibamarira, bigaragariza umuntu uko bashaka bitewe n’icyo bamushakaho,bagira ibanga cyane,bagira utunyanga cyane,babika inzika cyane n’ubwo batakihorera  ntibibagirwa ibyababayeho byose,Iyo wabagiriye nabi bahita bagutera ikizere.

8. Ukwezi kwa munani ariko”Kanama”

Abantu bavutse mu kwezi kwa munani ushatse wabita barukundo kuko bagira urukundo rwinshi cyane kuko n’ibo bagira urukundo rwinshi kurusha abandi bose bavutse muyandi mezi.Bazi kubaka urugo cyane,ntibajya baca inyuma abo bashakanye bifuza kubona ibyiza muri bagenzi babo kuruta kubona ibibi byose baba bakora.N’abahanga cyane,bazi kureba no kumenya ibyo abantu batekereza kubona abantu babi biraborohera bikabafasha kubirinda,barikunda cyane,batekereza vuba,bakunda kugira umujinya mwinshi no kurakarana mu buryo butunguranye.

9. Ukwezi kwa kenda ariko” Nzeri”

Abantu bavutse mu kwezi kwa kenda bagira ubwenge cyane, bazi gukunda,bakunda kwishinja ibintu iyo bihaye intego ntibazigereho,bahorana inzika cyane kuko iyo wamukoreye ikintu kibi adapfa kukibagirwa,bakunda kutava kwizima no kugira amahane cyane,bumva bagenzi babo ndetse nabo bagakunda ababumva,bagira igikundiro ndetse no gukundwa n’inshuti zabo,bazi kwitonda bakareba ibintu uko biri.Kubera ukuntu bajya guhitamo inshuti bagendeye ku bintu byinshi usanga batisanzura kubantu benshi bikagaragara nkaho birata,mu rukundo baragorana gusa iyo bakunze baba bakunze,bigirira ibanga ntibakunda aba binjirira mu buzima bwabo,bakora uko bashoboye ngo bahore bakeye,bazi gukusanya amakuru ndetse no kuyatanga.

10. Ukwezi kwa cumi ariko”Ukwakira”

Abantu bavutse mu kwezi kwa cumi n’abantu bagira amahirwe cyane uko byagenda kose n’iyo byatinda birangira bateye imbere.Bakunda kugorwa n’ubuzima ariko bakagira kwihangana bigatuma bavamo ibyamamare cyane,ntibahemuka,bazi guhitamo neza,ntibabogama,bazi gufata umwanzuro,bazi kuganira,iyo arabakobwa bakunda gukurura abagabo cyane ntibakunda abavuga inenge zabo,ntibafuha cyangwa ngo bagire ishyari ariko iyo bibaye biba kurwego rwo hejuru cyane.

11. Ukwezi kwa cumi na kumwe ariko”Ugushyingo”

Abantu bavutse mu kwezi kwa cumi na kumwe ntamatiku bagira,baharanira iterambere cyane,bakunda ibintu biciye mu mucyo,m’urukundo bakora burikimwe cyose cyane cyane ikerekeye amafaranga,ntibazi neza gufata umwanzuro bagira amarangamutima cyane bayoborwa n’ibibonetse byose,bagira ibitekerezo byinshi byose bigamije uko batera imbere,bagira amahane atunguranye,bakunda kwita ku miryango yabo ariko iyo babonye ikintu kibatera kutawufasha bishobora kubatera kwibagirwa.Bumva ko ibyo bakora byagenda uko bashaka buri gihe.

12. Ukwezi kwa cumi n’abiri ariko”Ukuboza”

Abantu bavutse mu kwezi kwa cumi nabiri Bahorana ibintu byo gukora,bakunda guhorana nabo bakunze,bakunze kuba abanyamahirwe cyane,bakunze gukira mu buryo butunguranye cyane,n’abizerwa,bakunda gukundwa no kugaragarizwa urukundo ndetse banga abantu babereka ko batabitayeho,barizerwa cyane,bavugisha ukuri,ntibazi kwihangana,bazi ubwenge,ntibajya bacika intege,ntibakunda kuba bonyine,buri muntu umuzi wese aba amuzi ukwe gutandukanye n’abandi,baraganira cyane bazi kuvugisha ukuri muburyo ubwo aribwo bwose ndetse ntibanakunda kuba bonyine.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here